Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka  Ruhango batunguwe no gusanga umusaza yashizemo umwuka

Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’ umusaza witwa Ntaganda Aroni wo mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana, abaturage mushiki we n’umukobwa we bamusanze bamusanze mu cyumba cy’ inzu yabagamo yashizemo umwuka.

Mukamazimpaka Marie Grâce, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda,  avuga ko uyu mugabo yibanaga kuko umugore we bashakanye yarwaye ajya kwivuriza i Nyanza agumayo.

Uyu muyobozi  avuga ko abaturanyi be bategereje ko abyuka baraheba, bajya gukomanga urugi basanga  zose zifunze.

Gitifu yongeyeho ko abo baturage bamaze kubona ko inzugi zifunze bazengurutse inzu  basanga idirishya ry’inzu rikinguye barungurutse barahamagara ntiyitaba basanga yashizemo umwuka.Ati “Usibye kuba kuba nta mugore babanaga, Nyakwigendera nta mukozi wamufashaga akazi yari afite yabaga mu nzu wenyine.”

Gusa Mukamazimpaka avuga ko mu minsi ishize aribwo abuzukuru be baje kumusura, bahageze basanga ari kumwe n’undi mugore utari Nyirakuru bahita basubira iwabo.

Gitifu w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel yabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko bakimara kubwirwa iyo nkuru mbi y’urupfu rwa Ntaganda bihutiye kujyayo bari kumwe n’Inzego zitandukanye zirimo iz’Umutekano n’Ubugenzacyaha babanza guhumuriza abaturage cyane ko bakekaga ko yishwe n’abantu.Ati “Ubu niho turi turimo kuganira n’abaturage tubahumuriza ikigaragara n’urupfu rusanzwe.”

Ntivuguruzwa yemeye ko uyu mugabo yibanaga kuko umugore we yagiye kwivuza.Mu Mirenge itandukanye y’aka Karere ka Ruhango, hakunze kumvikana impfu za hato na hato, aho usanga umugabo yishe uwo bashakanye, cyangwa se umwana yishe umubyeyi, ubundi hakumvikana abiyahuye ndetse n’abatemanye.

Src: Umuseke

Related posts