Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Rubavu yarashwe na Polisi kubera guhohotera abantu abambura utwabo bavuye kwihigahigira

 

Mu ijoro rya Tariki ya 14 Kamenza 2023, nibwo inkuru yemeje n’ Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Rubavu , ko umusore yarashwe na Polisi y’ u Rwanda , nyuma y’ uko yirirwa yambura abantu utwabo bikorereye.

Amakuru avuga ko uyu musore warashwe na Polisi yari amaze gutega abantu babiri abambura telefoni n’amafaranga.

Abaturage bo muri uwo Murenge bishimiye iki gikorwa , polisi y’ u Rwanda yakoze aho bavuze ko bakomeza gushakisha abantu nk’aba bahungabanya umutekano kuko byatuma n’abandi batinya. Hari umuturage umwe muri aba wavuze ati “iyo uri mu nzira utaha wumva abantu bagufashe bakakwambura, icyo dusaba ubuyobozi ni uko abantu nk’aba bajya bicwa, ibi bizajya bituma n’abandi batinya.”

Reba izi nkuru zose mu Mashusho

Harerimana Blaise , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, avuga ko insoresore zashatse kwambura abaturage saa kumi n igihe bari bagiye mu kazi, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze bagiye kubafata umwe muri bo ashaka kubarwanya akoresheje umupanga baramurasa.”Bashatse kurwanya inzego z’umutekano zirarasa umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.”

Uyu muyobozi avuga ko uwarashwe yari yamaze kwambura abaturage harimo uwigisha Imodoka hamwe n’umushoferi wari ugiye mu kazi, akomeza asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe no kwirinda ibyaha.”Icyo abaturage babona gishobora guhungabanya umutekano ni byiza kubimenyesha ubuyobozi kuko hari ibikumirwa.”

Muri aka Karere ka Rubavu insoresore zambura abantu zimaze kumenyerwa aho biyita abazukuru ba Shitani nubwo ubuyobozi butabishyigikira, bakaba bakunze kwambura abantu kandi ubarwanyije bakamugirira nabi cyane.

Related posts