Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Nyaruguru iteme ry’ ibiti hamwe n’ agasembuye biri mu byatumye umugezi w’Akavuguto utwara ubuzima bw’ umuturage

Mu Karere ka Nyaruguru haravugwa inkuru iteye agahinda aho umuturage yagaragaye mu Mugezi w’Akavuguto yashizemo umwuka.

Ni umuturage witwa Mutanganshuro Jean Pierre w’ imyaka 43 y’ amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Kajongi, Akagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho.

Mu gitondo cyo ku wa 07 Nzeri , nibwo inkuru y’ urupfu rwa Mutanganshuro yamenyekanye,aho yagaragaye muri uyu mugezi afite ibikomere bitatu ku guhanga ndetse no ku kaguru k’ibumoso.

Amakuru atangwa n’uwamugezeho mbere wari uzindukiye mu kazi ko gutwara ifumbire witwa Tuyishimire Olivier, avuga ko ubwo yari agiye mu kazi yabonye nyakwigendera hagati mu mugezi yashizemo umwuka,bikekwa ko yaba yatwawe n’aya mazi kuko mu mugoroba wo ku wa 6 Nzeri hari haguye imvura nyinshi uyu mugezi uruzura.

Nkurunziza Aphrodice,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, yavuze ko iby’urupfu rwa Mutanganshuro.

Mu magambo ye yagize ati “ushingiye kuri ayo makuru ukanareba uko iteme ry’ibiti ryambuka Akavuguto uva i Mbasa werekeza i Kibeho rimeze, bishoboka ko yaba yararyambutse nabi yanyoye akagwa mu mugezi wuzuye amazi akamutwara.”“Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza ngo hamenyekane icyamwishe, dutegereje ikizava mu iperereza. Ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe bitaro bya Munini mu gihe iperereza rigikomeje.”

Uyu muyobozi yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, awusaba gukomera muri ibi bihe bitoroshye byo kubura uwabo, aboneraho gusaba abaturage kurushaho kwirinda ubusinzi no kugendera kure ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Related posts