Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Nyanza, Gitifu yatawe muri yombi azira kunyereza amafaranga yagenewe abatishoboye y’ ubwisungane mu kwivuza

Hari amakuri avuga ko hari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari watawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, akurikiranyweho gukoresga nabi amafaranga y’ abatishoboye,  nk’ uko Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyanza bwabitangaje.

Inkuru mu mashusho

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza witwa Pfukamusenge Alex.Yatawe muri yombi taliki ya 12 Nyakanga 2023 akekwaho gukoresha nabi  amafaranga y’abaturage bahoze ari abo mu cyiciro cya mbere.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’akarere ka Nyanza,  yabwiye UMUSEKE dukesha ino ko hari ubugenzuzi bwakozwe n’ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), mu rwego rwo kureba uko gahunda zo gufasha abava mu bukene ziri kugenda zikorwa, haza kugaragaramo bamwe mu batarabikoze neza.Yagize ati “Mu rwego rw’iperereza hari abatawe muri yombi barimo n’uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu.”

Iki gitangaza makuru twavuze haruguru cyamenye amakuru ko ayo mafaranga yari yatanzwe n’abaturage  yagombaga kwifashishwa hishyurwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de sante) ariko ntibyahita bikorwa, kuko abahoze mu cyiciro cya mbere bamwe muri bo batarajya mu ikoranabuhanga kuko byari bizwi ko bafashwa, binavugwa ko bamwe muri bo byanze ko babishyurira barayasubizwa.Hari uwatanze amakuru kuri ayo mafaranga Gitifu Alex Pfukamusenge ufunzwe yayafashe ayaha umukozi wa Irembo (agent) ntiyabishyurira ngo kuko ikoranabuhanga ryari ryamutengushye, maze abakozi ba LODA baje kugenzura barabinenga.

Bavuze ko niba byari byanze yari akwiye kuyajyana kuri konti y’umurenge kuko babifashe nkaho yayakoreshaga mu nyungu ze. Ntabwo haramenyekana   umubare nyirizina w’ayo mafaranga abaturage batanze. Umwe mu bantu bakurikiranye aya makuru yavuze ko ari hagati ya Frw 100,000 na Frw 200,000.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwavuze ko Gitifu Pfukamusenge Alex acumbikiwe kuri sitasiyo ya Busasamana, gusa atari we ufunze wenyine kuko hari n’abandi baturage ariko batari abakozi ba Leta na bo ibyo bazira bifitanye isano n’iby’uriya muyobozi.Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abandi bayobozi kwirinda gukora ibyatuma bisanga mu byaha.

Related posts