Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu karere ka Musanze ubugome bukabije, ababarirwa muri 40 biraye mu mirima barandura icyagatunze abantu bashyira ku mutwe bariruka

 

Imirima yari iherereye mu Mudugudu wa Nyagisenyi n’uwa Kansoro, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi,mu Karere ka Musanze amakuru aravuga ko abantu bataramenyekana babarirwa muri 40, biraye muri iyo mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabirandura, bashyira mu mifuka barabitwara.

Inkuru mu mashusho

Mu kubirandura bahereye mu murima utuburirwamo n’umushoramari wigenga, abarinzi bawo bagerageza kubatesha ababyibaga bakomeretsamo umwe, nyuma yaho barahava bajya mu yindi mirima ituburirwamo n’Ikigo RAB ndetse n’umushinga HoReCo, naho baharandura ibindi birayi babatesha bamaze gukura ibiro bisaga 150.

Nkundibiza Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinigi, yabwiye Kigali Today dukesha ino nkuru ko abo bantu bari bigabyemo ibice, abarandura ibirayi abandi batera amabuye umuntu wese wageragezaga kubatesha.Yagize ati “Byabaye ku manywa y’ihangu. Bageraga muri 40 umurima bageragamo abaharinda babateshaga bakirukira ahandi gutyo gutyo. Bageragamo bagakura ibirayi byo kurya. Ababirinda nta n’umwe babashije kumenyamo kuko abo babyibaga babateraga amabuye menshi ndetse hari umurinzi wo mu murima babanjemo bakomerekeje biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere. Ibyo bari bamaze gukura bibarirwa mu biro birenga 150 babipakiye mu mifuka bari bitwaje barabyirukankana. Turacyakurikirana ngo tumenye abo aribo”.

Agace ibi byabereyemo kazwiho kweza igihingwa cy’ibirayi ku bwinshi, kandi umushinga HoReCo n’Ikigo RAB bihafite ubutaka buri ku buso bunini butuburirwamo imbuto y’ibirayi, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi bwabyo.

Nkundibiza aburira abishora mu bujura nk’ubu kubicikaho, bagashora amaboko mu bikorwa byemewe kandi binyuze mu mucyo.Ati “Bakwiye kumva ko gutungwa n’ibya rubanda batanafitiye uburenganzira atari byo. Imirimo myinshi yo gukora bakaba bakwinjiza ifaranga cyangwa n’ibyo kurya inyuze mu mucyo irahari nibayiyoboke. Ntabwo dushyigikiye ibikorwa nk’ibyo binabangamira iterambere rusange ry’ubuhinzi. Ababikora n’ababitekerezaga nibabicikeho kuko ntibyemewe”.

Related posts