Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Muhanga umugabo yabyutse agiye gufata ibikoresho by’ akazi none bamusanze amanitse mu mugozi

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo yabwiye umugore we ko agiye gufata ibikoresho ngo ajye ku kazi none basanze yimanitse mu mugozi yapfuye,  bigakekwa ko yaba yiyahuye.

Ni umugabo witwa Nteganyijwenimana Jean d’ Amour afite imyaka 32 y’ amavuko.

Uyu nyakwigendera urupfu rwe rwamenyekanye saa mbili za mu gitondo n’ igice kuri uyu wa Kane tariki ya 29.06.2023.

Inkuru mu mashusho

Nshimiyimana Jean Claude ,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyamabuye ,  avuga ko uyu Nyakwigendera yabyutse mu gitondo mu ma saa 6h30 za mugitondo abwira umugore we ko agiye gufata ibikoresho by’akazi kuko yari yabibitse mu yindi nzu batabamo.

Uyu muyobozi yavuze ko umugore we witwa Mukamana Vestine yamutegereje ko agaruka ku musezeraho nk’uko yajyaga abikora araheba.Nshimiyimana avuga ko Umugore we yaje kubyuka hashize isaha 1 ageze aho yajyaga afata ibikoresho asanga yimanitse mu mugozi yapfuye.Ati “Umugore amaze kubona ko umugabo yimanitse yahise abimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge, Inzego z’Ubugenzacyaha, Polisi ndetse na DASSO.”

Gitifu Nshimiyimana avuga ko bihutiye basanga koko uyu mugabo amanitse mu mugozi yapfuye.

Nteganyijwenimana Jean D’Amour yari atuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.Nteganyijwenimana Jean D’Amour na Mukamana Vestine bari bamaranye imyaka 3 ariko bakaba batari babyarana.Uyu mugabo yakoraga akazi k’ubufundi naho umugore we ni umudozi

Related posts