Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Gasabo  wa mugore  wataye umwana  bamuhanishije igihano kimukwiriye ,benshi babyakirana yombi

Umugore wabyaye umwana mu ntangiriro za 2023 ubwo yari umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Jali wo mu Karere ka Gasabo gusa akamubyara mu buryo bw’ibanga rikomeye kuko ntamuntu n’umwe wigeze umenya ko atwite nyuma akamujugunya mu rutoki yahamijwe icyaha cyo guta cyangwa gutererana umwana ndetse ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Inkuru mu mashusho

Uyu mugore ubwo yari imbere y’Urukiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugore yajugunye umwana akimubyara ariko kubw’amahirwe akaza gutoragurwa atarashiramo umwuka.

Uwo mugore nyuma yo gukora ayo mahano yaje kuva aho yakoraga akazi ko mu rugo yerekeza mu Ntara y’Amajyepfo ari naho yafatiwe n’inzego zishinzwe iperereza nyuma yo gutahura ibyo yakoze.

Uyu mugore  mu gutanga ibisobanuro  imbere y’umucamanza,  yamugaragarije ko impamvu yamuteye gukora ayo mahano ari ubukene yari afite no kumva ko atari yiteguye kurera umwana. Gusa yemeye icyaha ashinjwa ndetse anagisabira imbabazi kandi asaba umucamanza kuba yamugabanyiriza ibihano cyangwa akabisubika.

Gusa nyuma y’ubusesenguzi ndetse n’uburemere bw’icyaha ubushinjacyaha bwo bwamusabiye guhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka itanu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Ubusanzwe itegeko ryerekeye kurengera umwana riteganya ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi muntu urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko uta umwana aba akoze icyaha.

Malayika Murinzi Mukahigiro  kuri ubu urera uwo mwana ugize amezi atandatu yadutangarije ko uwo mwana yasanzwe yajugunywe mu buryo bubabaje cyane.

Mu magambo ye yagize ati “Byari bibabaje cyane, yaramubyaye ntiyamujyenya ndetse ntiyanamwambika. Amushyira mu ishashi arangije amushyira mu mufuka amujugunya mu rutoki. Nahamagawe n’umukozi w’Akarere ngo mbe narera uwo mwana, nsanga ni agahinja gato cyane nanjye nkarebye nkagirira impuhwe ndavuga nti sinasubira inyuma ngo ntinye niko kumufata ndamujyana njya kumurera.”

Ubundi ubusanzwe iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu ariko atarenze ibihumbi ijana.

Related posts