Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Gakenke abaturage biyemereye ko aribo bishe umwana

 

 

Mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Kamubuga , haravugwa inkuru ibabaje , abagore babiri biyemereye ko aribo babaye intandaro y’ urupfu rw’ umwana w’ umukobwa, nyuma yo kumuha ibuhumanya( uburozi ) babishyize mu byo yarimo anywa.

Amakuru avuga ko uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 6 wo mu Mudugudu wa Nyarungu Akagari ka Kamubuga, ari naho abo bagore bombi batuye, ngo ubwo yari atashye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba avuye ku ishuri Tariki 6 Ugushyingo 2023, yarimo anywa supadipe ahura na n’umwe muri abo bagore ngo amushyiriramo ibihumanya.

Uwo mwana yaje kugera iwabo nyuma y’amasaha macye ngo yumva atameze neza yitura hasi ahita ashiramo umwuka, Mu rujijo rwinshi abo mu muryango we barimo bitewe n’urwo rupfu rutunguranye, bwaracyeye uwo mwana baramushyingura, mu minsi yakurikiyeho uwo mugore atangira kwigamba ko ari we wamuroze abifashijwemo na na mugenzi we; ndetse bagera n’aho bombi baza kubyiyemerera mu muryango.

Ubwo ibyo byabaga, ngo uwo muryango wabaciye inzoga, aho umwe yatanze ibihumbi 20 undi atanga ibihumbi 10 ndetse banabisinyira ko koko bahaye uwo mwana ibihumanya.Umwe mu bari bahari ubwo abo bagore basobanuraga icyabibateye yagize ati: “Abo bombi bajya gucura umugambi wo guhitana ubuzima bw’uwo mwana, byaturutse ku kuba umwe muri bo yari yatumiwe n’iwabo w’umwana kujya kwifatanya na bo mu birori bari bagize muri iyo minsi, ubwo yageragayo asanga inzoga zashize ataha byamubabaje kuko ntacyo yari yanyweye. Mu kubitekerereza mugenzi we ni ho bigiriye inama y’uburyo bazihimura ku babyeyi b’uwo mwana dore ko bose banasanzwe baturanye, nuko amuha ibihumanya ngo azabigaburire umwana”.

Abo bagore bakimara kubyiyemerera ngo abo muri uwo muryango bananiwe kubyihanganira, babibwira ubuyobozi bw’Umudugudu na bwo buhita bubimenyesha ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge ari na bwo bwafashe icyemezo cyo guhamagaza abaturage b’umudugudu wa Nyarungu n’indi Midugudu byegeranye, batumiza n’abo bagore bombi ngo basobanure uko byagenze imbere y’abaturage, nabwo ntibazuyaza kwemera ko ari bo bahaye umwana ibihumanya.Imbaga y’abaturage bari bahuruye ubwo ibyo byabaga, bakimara kumva iby’ubwo bugizi bwa nabi, baguye mu kantu banenga abo bagore, bikekwa ko ari bo baba barabaye intandaro y’urupfu rw’uwo mwana.Barimo uwagize ati: “Ubuyobozi bwahamagaje abaturage bose b’uwo mudugudu n’indi yo hafi aho, duterana tubarirwa mu magana. Umwe muri abo bagore bamuhaye ijambo yiyemerera mu ruhame ko ari we wahaye umwana uburozi abukomoye kuri mugenzi we. Babisabira imbabazi banagaragaza ko banabisinyiye mu muryango”!“Birababaje cyane rwose kubona umuntu yaha undi ibintu azi neza ko ari ibyangiza ubuzima. Twatunguwe tubabazwa n’imyitwarire nk’iyo tubona ko itabereye umugore ubereye u Rwanda”.

Benshi byarabarenze bariyamira abandi bavuza induru, abayobozi bitabaza Polisi yahise iza ako kanya ifata abo bagore iburiza mu modoka ya Pandagari, irabajyana.Undi wari uri aho na we yagize ati. “Inzego zibishinzwe mu bushishozi bwazo, buzasuzume neza nibahamwa n’icyaha umuryango w’umwana uzahabwe ubutabera bwuzuye kuko birababaje guhekura umuntu”.

Icyakora Kigali Today dukesha ino nkuru yagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akagari ka Kamubuga Nyirahabanabakize Epiphanie ku murongo wa Telefoni asubiza Umunyamakuru ko atayobora ako Kagari ndetse ko ari bwo bwa mbere akumvise.

Ni mu gihe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga Twahirwa Jean de Dieu na we ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga kuri telefoni ye ngendanwa yamubwiye ko ayo makuru ayamutangariza mu gitondo ahita anakupa telefoni hashize akanya yandika ubutumwa bugufi bugira buti: “Ayo makuru muze kuyabaza umuyobozi w’Akarere”.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje ko koko abo bagore bombi Polisi yabafashe ikabashyikiriza RIB Station ya Gakenke.

 

Related posts