Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, uherutse gukatirwa kumara imyaka itatu akoreshwa akazi k’agahato, yashyize ahagaragara ibaruwa ifunguye igenewe “Abanyekongo” n “” abaturage ba Afurika aho ari muri gereza.
Muri iyi nyandiko, yo ku itariki ya 7 Ugushyingo, uwahoze ari minisitiri yamaganye “urubanza rwa politiki” avuga ko ari akarengane n’ubugambanyi bugamije kumuvana mu rubuga rwa politiki. Yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cyo gushaka kunyereza umutungo cyangwa kunyereza hafi miliyoni 20 z’amadolari yari agenewe kubaka gereza i Kisangani, ibirego yagiye abihakana.
Constant Mutamba avuga ko ari inzirakarengane y’umugambi mubisha “wateguwe n’abanyapolitiki b’Abanyekongo n’Abanyarwanda.” Muri iyi baruwa yandikishijwe intoki, uwahoze ari minisitiri agaragaza urwego rwa ruswa mu gihugu nka “kanseri yangiza” “ikimungu” gikomeje kwibasira Congo n’abaturage bayo. Ku bwe, urubanza rwe rwagombye kuba rwarakemuwe hakoreshejwe inzira yoroshye y’ubuyobozi.Uwahoze ari minisitiri nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, yamaganye Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeye ko akurikiranwa. Yakomoje ku “guhakana ubutabera,” kuri we, yemeza ko ari yo mpamvu asanga “akagambane ka politiki.”
Constant Mutamba arasaba ivugurura rikomeye ry’ubutabera kugira ngo harangizwe ibyo asobanura ko ari “système isa nk’iya mafia.” Yibukije Perezida Félix Tshisekedi ibyo guverinoma ishyira imbere mu gihe cy’ibibazo byo mu burasirazuba, ariko yirinze kwibasira umukuru w’igihugu, we avuga ko “abakozi be bamwumvise nabi.”
Constant Mutamba yaranditse ati: “Batekerezaga ko bashobora kunkoza isoni, ariko basuzuguye igihugu cyose, umugabane wose.”Hagati aho, amakuru aturuka mu bucamanza yatanzwe n’umuntu utifuje ko amazina ye amenyekana avuga ko uwahoze ari minisitiri ari umuntu”udakosorwa” avuga ko “atigiye ku makosa ye.
