Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

“Mu gihe gito kiri imbere tuzatangaza imigambi yacu yo gukomeza urugamba rwo guharanira gukorera mu mucyo” Raila Odinga

Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 05 Nzeri 2022, nibwo Urukiko rw’ Ikirenga ruteshereje agaciro ikirego cya Raila Odinga , rukemeza ko ibyavuye mu matora y’ Umukuru w’ igihugu bifite ishingiro, uyu munyapolitiki yatangaje ko bubashye igitekerezo cy’ Urukiko ariko ko batemeranya n’ iki cyemezo cyarwo.

Uyu munyapolitiki umaze gutsindwa amatora y’ Umukuru w’ Igihugu ubugira Gatanu , yari yaregeye uru rukiko rusumba izindi muri Kenya , arusaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora yo ku ya 09 Kanama 2022. Rail Odinga yavugaga ko mu kubarura amajwi habayemo uburiganya mu buryo bw’ ikoranabuhanga , bwanatumye William Ruto atsindira umwanya wo kuyobora iki gihugu.

Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga wasomye iki cyemezo kuri uyu wa Mbere , yavuze ko uwareze atagaragaje ibimenyetso bifatika , yemeza ko ibyavuye mu matora bifite ishingiro. Raila Odinga yahise ashyira hanze itangazo , avuga ko iki cyemezo bakimenye , ati“Kuva cyera twakomeje kurwanira iyubahirizwa ry’ihame ryo kugendera ku mategeko n’itegeko Nshinga. Kuri iyi nshuro turubaha igiterekerezo cy’Urukiko kabone nubwo tutemeranya n’icyemezo cy’uyu munsi.”

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko abanyamategeko bo ku ruhande rwe bagiye gukusanya ibimenyetso simusiga biri ku ruhande rwabo kabone nubwo abacamanza babibonye ariko ngo bakabyirengegiza. Yavuze ko iki cyemezo cy’ Urukiko kidashyize iherezo ku byo bamaranira ahubwo ko kibongereye imbaraga mu rugendo rwabo rwo kuvugurura Igihugu cyabo kikaba ikigendera ku mahame ya Demokarasi“aho Umunyakenya wese azibonamo Igihugu cye.”Yasoje iri tangazo rye ashimira abamushyigikiye ndetse n’ Abanyakenya bose. Ati“Mu gihe gito kiri imbere tuzatangaza imigambi yacu yo gukomeza urugamba rwo guharanira gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano na Demokarasi.”

Related posts