Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu gahunda kenshi abakinnyi ba APR FC bababajwe cyane no gusubira inyuma kwa mugenzi wabo ariko bakibaza impamvu umutoza akomeza kumushyira mu kibuga kandi ntacyo abafasha ahubwo abavunisha

 

Abakinnyi ba APR FC ntibumva impamvu Umutoza Ben Moussa akunda cyane Nshuti Innocent kandi mu kibuga asigaye akina ntakintu abafasha.

Hashize igihe kinini umutoza wa APR FC Ben Moussa akinsiha rutahizamu Nshuti Innocent ariko ubona ko kumukinisha utamenye impamvu abikora kandi mu kibuga ntatandukaniro atanga ahubwo kubera gusubira inyuma kwe bivunisha abandi bari kumwe ndetse bikanababaza ariko kubivuga bikabagora cyane.

Imikino myinshi Nshuti Innocent akinishwa ntaruhare rugaragara yerekana kandi iyi kipe ifite abandi bakinnyi beza ndetse banazi umupira kurusha uyu musore barimo Anicet hamwe n’abandi batandukanye. Yaje no kubigaragaza mu mukino waraye ubaye mu by’ukuri ntakintu yafashije APR FC mu buryo bwo gutaha izamu ndetse n’ibindi bitandukanye mu kibuga.

Ibi byagaragaye mu mukino APR FC na Kiyovu Sports zanganyijemo igitego 1-1 mu mukino wa 1/2 ubanza w’igikombe cy’amahoro, umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 14 Gicurasi 2023 bizaba ari ku cyumweru.

 

 

Related posts