Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuruamakuru mashyaImikino

Mu dukoryo 100 Rayon Sports Yakoze Imyitozo Yanyuma Yitegura Bugesera FC.

Kuri uyu wa Kabiri Rayon Sports Irerekeza mu Karere ka Bugesera Gukina umukino wo Kwishyura mu mikino ya ¼ y’igikombe cy’amahoro.

Uyu ni umukino byitezwe ko uraza kuba ukomeye n’ubwo ikipe ya Rayon sports y’ibitseho impamba y’igitego kimwe yatsindiye i Kigali mu mukino ubanza.

Mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports yagaragayemo udukoryo turenga 100 tw’abakinnyi bagiye batandukanye cyane cyane Manase mutate na Willy Onana bitegura iyi kipe ya Bugesera FC.

Abakurikiraniye hafi iyi myitozo bavuze ko ikipe ya rayon sports yakoze imyitozo y’udukoryo ibintu idasanzwe ikora mu myitozo yabo.

Igitego cya Moussa Essenu nicyo cyafashije Rayon Sports kwishyira mu mwanya mwiza wo kugera muri ½ cy’Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’iri rushanwa.

Dusubiye ku mukino ubanza ho gato iki gitego Rayon sports Yatsinze cyatsinzwe na Moussa Essenu ,igitego cyiza cy’umutwe ku munota wa 12 w’umukino mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo.

Muri iyi minsi, Rayon Sports iri gukina umukino ushingiye ku basore bayo bo hagati mu kibuga babonana neza cyane, barimo Mugisha François, Muhire Kevin na Nishimwe Blaise.

Iyo witegereje neza ubona ko umubya portigal utoza Rayon Sports asa nuwahinduye imikinire kuko Imikino iheruka byabaga ngombwa ko Kwizera Pierrot yiyongera kuri bariya bakinnyi bo hagati, bigatuma Muhire Kevin akina aca mu ruhande ariko ku mukino ubanza Byari byahindutse, Kwizera azamo ku munota wa 78 asimbuye Mael Ndindjek.

Igice cya kabiri cyarimo imibare ikomeye ku mpande zombi ari nayo mpamvu uburyo bwo kubyara ibitego bwabaye buke.

Abakinnyi ba Bugesera FC barimo Sadick Sulley na Munir Abdul Rahman bagerageje gushaka ibitego ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bubacungira hafi.

Rayon Sports yakomeje gucungana n’umukino iminota 90 irangira bakiyoboye umukino, bityo hakazabaho gutegereza umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 4 Gicurasi 2022 i Bugesera.

Kuri ubu Rayon Sports iraza kwakirwa na Bugesera fc kuri sitade ya Bugesera ku isaha ya sacyenda (15h00’).

Related posts