Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu cyatumye asezera harimo no gukoresha YouTube channel yiwe, Ibyo wamenya ku isezera ry’ umunyamakuru rwa Radio Rwanda

 

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2024, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umunyamakuru ,Musangamfura Christian Lorenzo, wakorega Radio Rwanda mu Kiganiro urubuga rw’ imikino yamaze kwandika ibaruwa isezera.

Amakuru ahari ni uko uyu munyamakuru wari umaze igihe kuri Radio Rwanda, agiye kwerekeza kuri Radiyo nshya y’ umunyamakuru Sam Karenzi, ndetse hari n’ andi amakuru avuga ko uyu umunyamakuru agiye gushyira imbaraga ku rubuga rwe rwa YouTube,ngo kuko bari barabibujijwe.

Kugeza ubu yaba Musangamfura na RBA nta n’ umwe uravuga ku isezera ry’ uyu munyamakuru ,amakuru ahari avuga ko yamaze gusezera ndetse yamaze kumwikana na Sam Karenzi ko ari umwe mu banyamakuru bazatangirana na radiyo nshya yitegura gufungura.

Lorenzo na Sam Karenzi si ubwa mbere bazaba bakoranye kuko bigeze no gukorana kuri Fine FM. Uyu munyamakuru azaba yiyongereye ku bandi barimo Sam Karenzi ,Kazungu Claver ndetse na Ishimwe Ricard baherutse gutandukana na Fine FM.

Related posts