Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu buryo bwatunguye benshi, umukwe n’ abari bitabiriye ibirori by ‘ ubukwe bwe basanzwe bashizemo umwuka, inkuru irambuye…

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru ibabaje , aho umukwe n’ abatumirwa batanu b’ itabye Imana mu buryo bwatunguye benshi nyuma y’ uko bari bamaze kwitabira ubukwe bwe. Ngo nubwo aba batandatu bahise bashiramo umwuka , umugeni n’ abandi bantu barindwi bari kuvurirwa mu bitaro.

Amakuru avuga ko Obinna Dieke , n’ umugore we Nebechi , ku wa gatanu w’ icyumweru gishize ubwo hari ku itariki ya 26 Kanama 2022 , nibwo bashyingiranywe mu birori byitabiriwe n’ incuti zabo n’ abagize umuryango wabo hafi y’ umujyi wa Enugu , mu majyepfo ya Nigeria.

Polisi yo muri aka gace ivuga ko mu gitondo cyakurikiyeho , abantu 14 barimo umukwe n’ umugeni bari bakoze ubukwe, basanzwe bataye ubwenge mu rugo rushya rw’ abageni kandi bazanye urufuro rwinshi mu kanwa. Aba bantu bahise bajyanwa mu bitaro ariko Bwana Obinna n’ abandi batanu batangajwe ko bapfuye mu gihe Madamu Nebechi n’ abandi bashyitsi be barindwi ubu barimo kuvurirwa mu bitaro . Ntabwo haramenyekana icyateye izo mpfu, ariko abaturage baho bavuga ko bishoboka ko ari uburozi bwashyizwe mu biribwa bariye cyangwa uburozi bwa Carbo dioxide bwavuye ku mashini itanga umuriro w’ amashanyarazi ( generator) bari bazanye mu rugo rwabo.Polisi kandi yavuze ko hakozwe isuzuma ry’ imirambo y’ abantu batandatu muri aba bapfuye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Daniel Ndukwe, Umuvugizi wa Polisi , yatangarije ikinyamakuru Premium Times cyo muri Nigeria ko bukeye nta n’ umwe mu bashyitsi bitabiriye ubu bukwe wasohotse mu nzu bituma abaturanyi bamena umuryango w’ imbere w’ inzu ngo barebe icyabaye. Basanze abantu bataye ubwenge bazanye urufuro mu kanwa.

Ndukwe yagize ati“ Bahise bajyanwa mu bitaro, aho batandatu muri bo byemejwe ko bapfuye bagashyirwa mu buruhukiro kugira ngo basuzumwe, mu gihe abandi bakiri kwivuza.“

Umuyobozi w’ agace aba bantu barimo yavuze ko Obinnaa, Nebechi n’ abashyitsi babo bitabiriye ubukwe basubiye mu rugo rwabo mu birori bya nijoro mbere y’ uko basanga kabaye.

Related posts