Mu buryo butunguranye abarimo Lt.Col Willy Ngoma na Gen.Byamungu ba AFC/M23 bari muri ba  Ofisiye bakomeye bamaze iminsi barafunze na Gen Makenga ,byagenze gute se?

Amakuru arimo kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru birimo Africa Intelligence aravuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Général-Major Sultani Makenga, amaze iminsi afunga bamwe mu basirikare bakuru ayoboye kubera ibyaha bitandukanye bagiye bakorera mu duce uriya mutwe ugenzura, muri abo harimo Lt.Col Willy Ngoma na Gen.Byamungu.

Ni ibyaha byiganjemo gusahura ndetse no gukora ubucuruzi butemewe bwiganjemo ubw’amabuye y’agaciro.Abahanwe bagahabwa igifungo cy’igihe gito barimo abasirikare basanzwe bazwi muri M23, ndetse n’umuvandimwe wa Makenga.

Iki kinyamakuru twavuze haruguru kivuga   ko mu bahanwe na Gen. Sultani Makenga harimo uwari umuyobozi w’Ingabo za M23 mu mujyi wa  Goma, Col. Jimmy Nzamuye umaze igihe gito afunguwe. Uyu ngo mbere yo gutabwa muri yombi akajya gufungirwa i Tchanzu yakekwagaho gukoresha umwanya afite mu kwigwizaho ubukire.

Nyuma yo kurekurwa Gen. Makenga yahise amuvana ku nshingano zo kuyobora ingabo muri Goma, amugira ushinzwe gutegura ibikorwa mu karere ka kabiri ka gisirikare gakorera muri Masisi.

Amakuru kandi avuga ko mu kwezi gushize kwa Nzeri, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za M23 ushinzwe ibikorwa n’ubutasi na we yamaze icyumweru afunze. Umwanzuro wo kumufunga bivugwa ko wafashwe na Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire muri M23.

Byamungu ngo yari akurikiranweho gufata no kugurisha inzu zirindwi zo mu bwoko bwa Villa zahoze ari iza Leta ya RDC.Amakuru kandi avuga ko Gen. Makenga akomeje gukurikiranira hafi amakimbirane ashingiye ku butaka avugwamo Byamungu, ari na ko akurikiranira hafi dosiye ya Basile Bashigwa ukuriye ubutasi mu mujyi wa Goma uvugwaho kuyobora agatsiko k’abajura biba imodoka mu mijyi ya Goma na Bukavu bakajya kuzigurisha muri Uganda.Undi mu bamaze igihe barafunzwe kandi nk’uko Africa Intelligence ibivuga, ni Ibrahim Makenga usanzwe ari umuvandimwe wa Gen. Sultani.

Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Urwego Rushinzwe Umutekano n’Ubutasi (DSR) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, we ngo yari afungiwe ibyaha birimo ruswa no kwigwizaho imitungo.

Nyuma yo gufungurwa ngo yasubiye mu nshingano ze, bitandukanye na Manzi Musonerwa wari umukuriye we watawe muri yombi akanafungwa akurikiranweho gukora ubucuruzi bw’imodoka zibwe.Manzi usanzwe ari muramu wa Guverinoma w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, nyuma yo kurekurwa yahise yoherezwa kuyobora muri Masisi.

Ngo abishoye mu bucuruzi bwa zahabu na bo bari mu batawe muri yombi?

Mu basirikare bakuru ba AFC M23 bafunzwe kandi harimo abo bivugwa ko bazize gucuruza amabuye y’agaciro, nyuma gato y’uko M23 yari imaze kwigarurira Umujyi wa Bukavu.Amenshi muri aya mabuye bivugwa ko ari ayo basahuye muri uriya mujyi wa mbere munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aba barimo umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma mu mpera za Nyakanga uyu mwaka wafunzwe ibyumweru bitatu ku itegeko rya Gen. Makenga. Uyu ngo yaziraga gukora ubucuruzi butemewe bwa zahabu bivugwa ko yasahuwe i Bukavu.

Colonel Julien Mahano Baratuje usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ubutasi bwa M23 we ngo yakozweho iperereza akekwaho ruswa no gukorana ubucuruzi bwa zahabu n’abashoramari b’Abashinwa. Uyu ngo n’ubwo yashoboye kuguma mu nshingano ze, byarangiye yimuwe yoherezwa kujya gukorera muri Masisi.

Ni mu gihe Ofisiye witwa François Kazarama we ngo agifungiye i Tchanzu azira kuba yarishe umuntu wabaga mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Bukavu.Gen. Makenga akomeje gucisha akanyafu ku byegera bye, mu gihe akunze kumvikana anenga cyane imigirire mibi irimo ruswa, ubujura no kunyereza umutungo bikorwa n’ubutegetsi bwa RDC; zimwe mu mpamvu agaragaza nk’izatumye ahitamo gufata imbunda akaburwanya.