Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havutse umutwe mushya w’inyeshyamba witwa Convention pour la Révolution Populaire (C.R.P), uyobowe na Thomas Lubanga. Uyu mutwe utangaza ko uje guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ubushinja itonesha, ivangura, ruswa no gusuzugura uburenganzira bw’abaturage.
C.R.P yashinze imizi mu gihe aka karere gakomeje kwibasirwa n’intambara, cyane cyane izibasiye ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo urugamba rw’umutwe wa M23/AFC ukomeje kuganza ingabo za Leta.
Mu itangazo washyize ahagaragara, C.R.P yatangaje ko Leta ya Congo yananiwe kuzuza inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutungo w’igihugu. Uyu mutwe ukangurira abaturage bose guharanira impinduka, uvuga ko ugamije guca ruswa, gukuraho ivangura n’ukwikubira umutungo w’igihugu.
Iyi ntambara nshya yongeye gutuma uburasirazuba bwa Congo bujya mu icuraburindi, mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano.