Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Mporana intimba ku mutima y’ uko nahemukiye umusore twari tugiye kubana, none iyo mubonye numva nakwiruka kumusozi

 

Basomyi ba Kglnews, ndi umugore ubyaye gatatu umwana wanjye w’imfura afite imyaka 10, ariko mpora nicuza icyatumye mpemukira umukunzi wanjye wa mbere twari tugiye kurushingana, Mu by’ukuri umusore twari kurushingana ubu nkeka ko yafashe icyemezo cyo kutazongera gukunda ukundi, kuko yumva ko namuhemukiye, n’uyu munsi ntabwo arashaka umugore.

Haburaga iminsi itatu ngo turushingane n’umukunzi wanjye, twarimo dutegura ubukwe bwo mu mategeko (civil wedding ceremony), ariko umukunzi wanjye muri bya bihe byo kwirukanka muri shuguri zijyanye n’ubukwe yakoze impanuka, agira ubusembw***a butandukanye harimo no kuba yaracitse amaguru yombi.

Mu by’ukuri naramukundaga, gusa ibyo byago kubyakira mu mutima wanjye ngo nemere gutegereza ko azakira naragerageje ndananirwa, nkamusura ariko bigeraho umutimanama wanjye unyemeza ko tutagomba kubana ndamureka.

Bidatinze nahise mbona abandi bahungu baza kunsaba urukundo, umwe turabana ubu tubyaye gatatu umwana w’imfura yacu afite imyaka 10, Kugerageza gusiba muri jyewe ko nahemukiye umukunzi wa mbere byarananiye, ngerageza kujya mu masengesho ngo nsabe Imana imbabazi, ariko numva ko ntazababarirwa.

Rwose natinze kujya gusaba imbabazi uwo mukunzi wanjye wa mbere kuko n’ubwo akiriho ntinya ko umugabo wanjye ubu abimenye yakeka ko dusigaye dukundana, ikindi n’ubwo umugabo azi ayo mateka sinjya nifuza ko byaba ikiganiro mu rugo rwacu, mbifata nk’ibyarangiye ariko ari ukugira ngo niyibagize gusa byanze kumvamo.

Abantu mubira ibyuya mu giye guhura n’ akaga gakomeye , dore urubategereje ruraje

Ese koko narahemutse ku buryo Imana itazambabarira? Umukunzi wanjye se ubu nyuma y’imyaka 10 namusaba imbabazi akazimpa? Muri uru rugamba se ndimo nakora iki kugira ngo umutima wanjye nzumve ko usubiye mu gitereko?Ndabagisha inama kandi inama mumpa zaba ari ingirakamaro, mbaye mbashimiye Uwiteka abane namwe. Umukunzi wa Kglnews.com

 

Related posts