Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

MONUSCO  igaragaje uruhande idashyigikiye hagati ya M23 na FRDC.

Ubutumwa buherutse gutangwa na Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo, yavuze ko Ingabo za MONUSCO zigomba guhambira utwazo zikava ku butaka bw’icyo gihugu bwatumye izo ngabo zinenga imvugo z’urwango z’abayobozi muri Leta.

Ubwo butumwa Perezida wa Sena Modeste Bahati Lukwebo, yabutanze ubwo yasuraga u Burasirazuba bw’icyo gihugu ku wa 15 Nyakanga 2022 yongera kubusubiramo ku munsi wejo.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yari kumwe n’Abarwanashyaka b’Ishyaka rye, AFDC [Alliance des Forces Démocratique] riri mu yihurije hamwe na Perezida Félix Tshisekedi.

Perezida wa Sena, Modeste Bahati, yavugiye mu ruhame ko atishimiye kuba ingabo za MONUSCO ziri muri icyo gihugu zimazemo imyaka irenga 20.

Yagize ati “Monusco igomba kuzinga ibyayo ikagenda.”Abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo by’umwihariko abo mu bice bya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, bagaragaje ko icyifuzo cy’uko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu zirukanwa.

Ni ibintu byatumye ubuyobozi bwa MONUSCO bwikoma Leta ya RDC ndetse amakuru yatangajwe n’Umuyobozi uri ku rwego rwo hejuru nka Modeste Bahati Lukwebo.

Ku rundi ruhande ariko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko imvugo nk’izi zibasira MONUSCO atari nshya muri icyo gihugu cyane ko no ku buyobozi bwa Joseph Kabila, hari abayobozi bagiye bagaragara basaba izo ngabo kuva muri iki gihugu.

Related posts