Mohamed Chelli we ni ikindi kibazo gikomeye mu ikipe yacu_ Twagirayezu Thadée

 

Twagirayezu Thadée, Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko Mohamed Chelli yasinyishijwe ku gitutu cy’umutoza Lotfi, avuga ko atari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, ahubwo cyaturutse ku bushake bw’umutoza wa shakaga kumuzana mu ikipe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025, Twagirayezu yavuze ko Chelli yazanywe n’umutoza Lotfi nk’umukinnyi yari amuziho ubushobozi, ariko ubuyobozi bw’ikipe butari bwamubonye nk’umukinnyi ukwiye guhabwa amasezerano muri Rayon Sports.Yagize ati:“Mohamed Chelli we ni ikindi kibazo, yazanywe n’umutoza Lotfi. Twamusinyishije ku gitutu cy’umutoza, si icyemezo cy’ubuyobozi. Ni umukinnyi umutoza yashakaga cyane, kandi icyo gihe twari mu bihe bigoye, tugerageza gushyira hamwe ibyo umutoza akeneye n’ibyo dushobora gukora.”

Perezida wa Rayon Sports yakomeje avuga ko nyuma y’aho, ubuyobozi bwaje gusanga hari ibintu byinshi byagenze nabi mu buryo bwo kugura no gusinyisha abakinnyi, ari nayo mpamvu ubu bashyize imbere igenzura rihamye ry’uburyo abakinnyi bazajya batoranywa no gusinyishwa.

Perezida wa Rayon Sports yasoje avuga ko ikipe iri mu rugendo rwo kwiyubaka no gushimangira ubunyamwuga, kugira ngo amakosa nk’ayo atazongera kuba, ndetse anashimira abafana n’abakunzi ba Rayon Sports ku bw’inkunga bakomeje gutanga muri ibi bihe byo kuvugurura ikipe.