Rayon Sports FC igiye gutangiza ikirego iregamo uwari myugariro wayo, Mitima Isaac uheruka kwerekeza muri Arabie Saoudite, abifashijwemo n’umukozi wa FERWAFA wamushakiye icyangombwa kimwemerera kujya muri icyo gihugu hatarubahirijwe ibikubiye mu bwumvikane bw’impande zombi birimo n’amafaranga yagombaga guha iyi kipe.
Mu kwezi gushize kwa Kanama 2024, ni bwo hasakaye amakuru y’uko myugariro, Mitima Isaac wari ugifitiye Rayon Sports umwaka umwe w’amasezerano yerekeje muri Al Zulfi ikina Shampiyona y’Icyiciro gikurikira icya Saudi Pro League gikinamo abarimo Cristiano Ronaldo muri Arabie Saoudite.
Ni Mitima wari ufitanye na Rayon Sports amasezereno mashya yakozwe ku wa 30 Nyakanga 2024, hagati ye na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle bemeranya ko mu gihe Mitima yaba ashaka kuva muri Rayon Sports, nta kipe yo mu Rwanda yemerewe kujyamo ndetse agomba kwishyura Rayon Sports Amadolari y’Amanyamerika 7,600 [agera kuri miliyoni 10 Frw] bitarenze tariki ya 10 Kanama 2024.
Nubwo ayo masezerano yari yadadiwe atyo, amakuru avuga ko Mitima yashatse umuntu umufasha kubona uruhushya rumwemerera kuva mu Ishyirahamwe rimwe [FERWAFA] ajya mu rindi [rya Arabie Saoudite], ruzwi nka “International Transfer Certificate [ITC]”, hatarubahirijwe ibikubiye mu bwumvikane yagiranye na Rayon Sports ndetse ahitamo no guhara ibirarane by’imishahara Rayon Sports yari imubereyemo bingana na miliyoni 2 n’ibihumbi 320 Frw.
Yahise yerekeza muri Arabie Saoudite ndetse akinayo umukino wa mbere. Kuva ubwo ntiyongera kuvugana na Rayon Sports yari atarishyura amafaranga; ibyatumye kuri ubu ikipe ya Murera ishaka umunyamategeko uzayifasha kurega muri FIFA, Mitima Isaac n’uwamufashije kubona ITC kuko bitumvikana uburyo yayitanzemo atabajije ikipe bigasa nk’aho we na Rayon Sports ari nta makemwa.
Bivugwa ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] ari ryo rishobora guhagarika ITC yahawe Mitima Isaac mu gihe we n’ikipe ye baba bananiwe gushyira mu bikorwa ibyo Ikipe ya Rayon Sports isaba ko byubahirizwa.
Rayon Sports kuri ubu yugarijwe n’ibibazo by’amikoro make nyuma y’uko aho yari yiteze amafaranga ari ho ku mukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona yagombaga kwakiramo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC muri “Derbie de Milles Collines” ukuweho muri Stade Nationale Amahoro kubera ko APR izaba iri mu Mikino ya CAF Champions League.
Ibi byatangiye kuyigiraho ingaruka zirimo nko kumara imikino ibiri ibanza idatsinzemo n’umwe, guhagarika gukora imyitozo kwa bamwe mu bakinnyi, kwegura kw’abayobozi bamwe mu ikipe, muri byinshi warondora.