Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Miss Muyango biravugwa ko yirukanwe ku kazi ashinjwa kuryamana n’ umugabo w’ abandi

 

Mu minsi yashize ni bwo hatangiye gusakara amakuru ko umugore wa Kimenyi Yves, Muyango Claudine Uwase yaba yarirukanwe ku kazi ke ko kwamamariza uruganda rwa NBG Ltd rusanzwe rukora ibinyobwa birimo ‘United Gin’ ndetse ngo akaba yarirukanwe n’umugore uyobora uru ruganda, nyuma yo kumva amakuru ko ashobora kuba aryamana n’umugabo we ngo amuhe amafaranga.

 

Ubusanzwe iyi kompanyi Miss Muyango yamamarizaga izwi mu kwenga ibinyomba bisembuye birimo ‘United Gin’ na ‘American Gin’, ndetse ikunze gukoresha abafite amazina akomeye kugira ngo bayamamarize. Guhera mu minsi yashize ni bwo byatangiye kuvugwa ko Urayeneza Anitha, Umuyobozi mukuru w’uru ruganda yaba yarirukanye Miss Muyango nyuma yo gukeka ko yaba aryamana n’umugabo we witwa Norbert mbere y’uko akorana ubukwe na Kimenyi Yves.

 

Amakuru avuga ko muri Nyakanga 2022, aribwo Miss Muyango yasinyanye amasezerano n’uru ruganda, ndetse ngo kuri uwo munsi yahawe amasezerano y’amezi atatu, ariko ngo akomeje gukora neza biba ngombwa ko bamwongeza amasezerano. Icyakora ngo uyu wamamarizaga iyi Kompanyi yahembwaga amafaranga 500,000 Frw, biza gutuma haza abandi bakoraga akazi nkake bajya mu matwi ya nyirabuja bamubwira ko bakora neza kandi bagahembwa make.

 

Umuyobozi w’uru ruganda, Urayeneza Anitha yaje kugera aho ahamagara uyu mugore wa Kimenyi Yves amusaba ko yagabanya umushahara, ariko undi arabyanga, avuga ko ibyo akora bikwiye amafaranga atari munsi y’ayo bashakaga kumuha. Ariko ngo nanone muri iyo minsi, uyu mugore yakomezaga kumva ibihuha bivuga ko uyu mukobwa yaba aryamana n’umugabo we, ngo undi atangira kutamwiyumvamo.

 

Kuri uwo munsi uyu mugore yaje kumubwira ko umushahara bamuhaga wavamo uwo baha abandi batatu, bituma muri Gicurasi 2023, uyu wari ukiri umukobwa asezera muri aka kazi, bituma abenshi bakeka ko yaba yirukanwe azira kuba yararyamanaga n’umugabo wa Anitha.

 

Kuri ubu uru ruganda rwaje kunyomoza aya makuru, rubinyujije mu itangazo rwasohoye ryashyizweho umukono na Urayeneza Anitha byavugwa ko yaba yarirukanye Miss Muyango. Iri tangazo rivuga ko ntacyo uru uruganda rwa NBG Ltd rwapfuye na Muyango Claudine Uwase, ndetse ngo ni inshuti yabo bitandukanye nuko abantu bagiye babifata.Ku wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, nibwo yaje gusezerana na Kimenyi Yves ndetse bakaba banafite umwana. Muyango yamamariza ibigo bitandukanye akaba n’umunyamakuru, ndetse akaba ahostinga abantu baje kwinezeza mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Related posts