Miss Mutesi Jolly yatunguye benshi ku rukundo rwe na Lugumi ucuruza imbunda

 

Miss Mutesi Jolly , wabaye Nyampinga w’ u Rwanda 2016 , yatunguye abantu benshi ubwo yabazwaga niba akundana n’ umurwe w’ umunya_ Tanzania witwa ,Saidi Lugumi ucuruza imbunda muri icyo gihugu.

 

Ibi bije nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru y’ uko Miss Mutesi Jolly ari mu Munyenga w’ urukundo na Lugumi , umuherwe ucuruza imbunda ukomaka muri Tanzania. Ubwo yari yitabiriye ibirori bya ‘ Listening party’ byo kumvisha abantu Album’ Vibranium’ Nel Ngabo na Platin byaraye bibaye ku wa 29 Kanama 2025 , itangazamakuru ryamuboneyeho rimubaza niba ari mu rukundo na Lugumi.

Amakuru avuga ko ubwo yari abajijwe iki kibazo yaryumyeho ahubwo ahita agira ati” mureke twumve” Vibranium’ ,muyicuruze,muyamamaze nicyo gikorwa ubu turimo hano”.

Mutesi Jolly muri ibi birori yari yitabiriye yatanze Miliyoni 10Rwf ,mu rwego two gushyigikira album ‘ Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini P.