Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Minisiteri y’Urubyiruko hari ibyo yasabye  abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, isaba urubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru guharanira kumenya amakuru ajyanye n’amahirwe abakikije mu gihugu, kugira ngo bayabyaze umusaruro biteza imbere.

Iyi Minisiteri ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo,  babigarutseho ubwo batangizaga  ibikorwa byabo byo  kuganiriza urubyiruko kuri ayo mahirwe muri kaminuza y’urwanda ishami rya Huye.

Umushinga HANGA AKAZI ku nkunga ya USAID ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bari mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru, kudategereza gushaka akazi gusa, ahubwo bakita no kugahanga bagana ibigo by’Imari n’ikigega cy’ingwate BDF, kugira ngo babone igishoro.

Patrick Niyigena, Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ushinzwe iterambere rya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, agaragaza icyo bari gukora mu gukemura iki kibazo.

Ati” Turashaka ko urubyiruko rwose rumenya amahirwe ari mu gihugu Leta yabashyiriyeho kugira ngo babashe Kuyabyaza umusaruro. Ku isoko ry’umurimo dufite ikibazo cyuko umurimo ntawo ubushomeri ni bwinshi, ariko nidufatanya n’urubyiruko turashaka kugabanya ubushomeri kandi biciye mu mahirwe Leta y’urwanda itanga arimo amarushanwa ya youth connect awards, ni amarushanwa ya Minisiteri y’urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ashinzwe guteza imbere barwiyemezamirimo b’urubyiruko hari n’andi menshi atandukanye”.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga babwiye kglnews ko bungukiyemo byinshi nk’uko babyivugira.

Uwitwa  Uwase Teta Alice yagize ati” Icyo nungukiyemo namenye amahirwe twe nk’urubyiruko twegerejwe ndetse nuko twayabyaza umusaruro. itandukaniro dufite no mu minsi yashize, ubu ngubu dufungutse mu mutwe, icyo tuzi nuko icyambere ari akazi. ibi  biganiro bidufunguye  mu mutwe bitubwiye yuko tutagomba kugumana mu mutwe ibyo turi kwiga ahubwo tugomba gushaka uburyo tubikoresha. “.

Undi witwa Jean Damien Ndihokubwayo yagize Ati” Mbere twari dufite imyumvire yuko tugomba kwiga tugasoza tukajya hanze tukabona akazi, ariko batubwiye yuko hanze akazi kashize ariko kandi batwigishije uburyo ushobora guhanga akazi rero nungukiyemo byinshi kuko ndamutse ngiye hanze nkabura akazi nabaho kuko nungukiyemo byinshi cyane. ucyibyumva wumva ari ibintu bitoroshye gusa bagiye baduha ingero zifatika zigaragaza  ibyo twabonaga nk’ibintu bidashoboka ko  bishoboka. inzego zibishinzwe icyo zadufasha ni ukutwereka aho duhera”.

Umuyobozi wungirije w’umushinga HANGA AKAZI, Antoine Manzi

Umuyobozi wungirije w’umushinga HANGA AKAZI, Antoine Manzi, yasabye urubyiruko by’umwihariko abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru, gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe abakikije.

Ati” Icyo twabwira urubyiruko ni uko batinyuka bakamenya amahirwe ahari yabagenewe kugira ngo bashobore kwihangira imirimo, akazi karabuze ntagahari hanze tugomba kwihangira umurimo, rero Leta yashyizeho amahirwe menshi uramutse ufite igitekerezo gusa nta gishoro hari amahirwe yuko washyira mu bikorwa uwo mushinga wawe”.

Leta y’u Rwanda yashyizeho amahirwe atandukanye kugira ngo urubyiruko ruyabyaze umusaruro rwiteza imbere, ariko ibarura ryakozwe ryagaragaje ko abiga muri kaminuza n’amashuri makuru batayabyaza umusaruro, kuko akenshi baba bahugiye mu masomo.

Related posts