Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Minisiteri y’abakozi yagize icyo yizeza abarimo urubyiruko

 

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko nubwo gahunda yo guhanga imirimo yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya covid-19 hamaze guhangwa irenga icyigero cya 90%, ndetse Gahuda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (NST1) igaragaza ko uyu mwaka ugomba kurangira hahanzwe imirimo irenga Miliyoni Ebyiri.

Ibi byatangajwe ubwo hakorwaga ibiganiro byahuje Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ,ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo n’abikorera, ndetse n’urubyiruko kuri uyu wa 11 kamena 2024.

Muri iyi gahunda yo guhanga imirimo hari bamwe mu rubyiruko bo mu ntara y’Amajyepfo bahanze imirimo banaha akazi bagenzi babo gusa bagashimangira ko bubakira ku mahirwe bahabwa na leta.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Uwamahoro Sandrine, ni umworozi w’inzuki yagize ati ” Leta yaduhaye amahirwe by’umwihariko nka Youth connect ndetse n’andi marushanwa atandukanye, aho ushobora gushoramo igitekerezo cyawe bakaguha igishoro cyangwa ukajyana ayo ufite bakakongerera. mu gihugu cyacu ubu guhanga umurimo ntabwo bikigoranye, icyo nabwira urundi rubyiruko ni uko rudakwiye guterera inyoni amahirwe duhabwa n’igihugu cyacu ibyo ni ubuswa, ugomba gutekereza kure nkuko perezida ahora abidushishikariza”.

Undi nawe witwa Byiringiro Loben Bertin, nawe ni umwe mubihangiye umurimo yagize ati” Igitekerezo naha urubyiruko ariko nange ntiretse, ni ugukomerezaho ntucike intege tubifashijwemo n’amahirwe duhabwa n’igihugu cyacu”.

Muri ibi biganiro byahuje Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ,ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo n’abikorera , Minisitiri Ass. Prof. Bayisenge Jeannette yavuze ko nubwo gahunda yo guhanga imirimo yakomwe mu nkokora na covid-19 , kugeza ubu hamaze guhangwa irenga 90%.

Ati” Muzi imbogamizi Igihugu cyacu cyanyuzemo si Igihugu cyacu gusa n’isi yacu muri rusange, mu gihe cya Covid-19, ugereranyije mbere ya 2019 no muri kiriya gihe cya Covid imibare y’imirimo twahangaga yaragabanutse cyane, ariko tuzi ko imbaraga zirimo ubungubu, zaba iza Leta ndetse n’abafatanyabikorwa cyane cyane abikorera twihaye ingamba yo mu myaka 5 irimbere ko tuzaba dufite irenze iyo dufite ubungubu”.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ass. Prof. Bayisenge Jeannette, akomeza asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa.

Ati” Iyo ibintu bigitangira ntibitangira byihuta uburyo umuntu abyifuza ariko iyo hagiye hari bamwe batangiye kandi bigatanga umusaruro n’abandi bashishikarira kwishyira hamwe kugira ngo babikore. kugira igitekerezo mbere na mbere ni ingenzi kandi dufite n’abantu bagufasha kugira ngo icyo igitekerezo kivemo umushinga, ibyo byose rero icyambere ni kugira igitekerezo ariko amahirwe yo arahari”.

Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze guhangwa imirimo irenga miliyoni 1,300 muri miliyoni 1, 500 yari iteganijwe ibingana na 94%, mu gihe mu ntara y’amajyepfo hamaze guhangwa imirimo irenga ibihumbi 300,000 yagizwemo uruhare n’imishinga migari irimo inganda n’ibindi .

Related posts