Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Messi yatonetse abakunzi ba Cristiano.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukuboza 2022, nibwo habaga umukino wahuje ikipe y’ igihugu ya Argentina yatsinze Australia ibitego 2-1 ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.

Lionel Messi yakoze ubumaji asanganwe ku mukino we wa 1.000 muri uyu mwuga afasha Argentine gutsinda Australia yari yihagazeho, igera muri kimwe cya kane cy’irangiza.

Messi w’imyaka 35 y’amavuko yakiniraga igihugu cye ku nshuro ya 169 aho yayitsindiye igitego cya cyenda mu gikombe cy’isi ahita aba uwa mbere ubikoze kuko yanganyaga na Maradona ibitego 8 mbere y’uyu mukino.Ni igitego cye cya 789 yatsinze mu mikino 1000,kikaba icya 94 atsindiye Argentina.

Igice cya mbere cyabanje kugora Argentina kubera imbaraga no kwihagararaho Australia yakoreshaga, ariko Messi wa Paris St-Germain yaciye mu rihumye iyi kipe yo muri Oceania,ashyiramo igitego ku munota wa 35 ku mupira mwiza yahawe na Otamendi.

Abafana ba Argentina bakomeje kuririmba batera imbaraga abakinnyi kugeza ubwo Julian Alvarez yashyiragamo igitego cya kabiri akosora ikosa ry’umunyezamu Mat Ryan washatse gucenga Rodrigo de Paul uyu rutahizamu arawumwambura awushyira mu izamu.

Australia yari yatanze bike cyane mu mukino,yatunguranye izamura urwego hasigaye iminota 13 ngo umukino urangire ubwo yasatiraga kakahava ndetse abakinnyi ba Argentina bagira ubwoba.

Ku munota wa 77 nibwo iyi kipe yazamukanye umupira,uwitwa Craig Goodwin atera ishoti ryaganaga hanze ariko Enzo Fernandez awuhindurira icyerezo umupira ujya mu izamu rya Argentina,kiba igitego.

Australia yashoboraga kunganya, nyuma gato y’uko Aziz Behich yacenze abakinnyi 3 ba Argentina b’inyuma asigarana n’umunyezamu wenyine, ariko ishoti yateye ryitambikwa na Lisandro Martinez,umupira ujya hanze.

Mu minota ya nyuma y’umukino,Messi yazamukanye umupira awuhereza Lautaro Martinez asigarana n’umunyezamu atera umupira hanze.Nanone Kandi,Lionel Messi yabonye uburyo bwiza ubwo umunyezamu Ryan yakuragamo umupira ukamugwa ku kirenge awutera nabi ujya hanze.

Ku munota wa nyuma muri 7 y’inyongera, Australia yabonye uburyo bukomeye ubwo umukinnyi wayo Garang Kuol yasigaranaga n’umunyezamu Emiliano Martinez,ananirwa kumuroba, uvamo.Umusifuzi yahise arangiza umukino.Umukino warangiye ku ntsinzi ya Argentina igomba guhura n’Ubuholandi bwasezereye USA ku bitego 3-1, kuwa Gatanu,tariki 09/12/2022 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.

Related posts