Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Messi umutima wari kwemera ugahagarara, ariko na we akazareba bariya bakobwa bateye ubusambo ba Croatia

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukuboza 2022, nibwo habaga umukino w’ igikombe cy’ isi wa 1/4 wahuje ikipe y’ igihugu ya Argentine n’ ikipe y’ igihugu y’ Ubuholandi biza kurangira ikipe y’igihugu ya Argentine isezereye ikipe y’igihugu y’Ubuholandi iyisezereye kuri Penaliti.

Dore ibintu byakugaragariza ko umukobwa atararebwamo n’ abasore. Sobanukirwa

Uyu mukino waranzwe no guhangana hagati y’amakipe yombi gusa Lionel Messi mu gice cya Mbere cy’umukino yatanze umupira mwiza wavuyemo uburyo bwabyaye igitego cya Mbere cya Argentine ndetse mu gice cya Kabiri Messi yatsinze igitego cya Kabiri kuri Penaliti.

Ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yaje kubona igitego nayo bituma itangira kwataka cyane ku buryo budasanzwe ndetse bituma inagombora kuko yabonye igitego cya Kabiri bituma berekeza mu minota 30 y’inyongezo biranga birananirana.

Lionel Messi yigaragaje cyane ubwo basezereraga Ubuholandi.

Mu gihe amakipe yombi yateraga Penaliti umuzamu Emiliano Martinez wa Argentine yakoze akazi gakomeye cyane ubwo yakuragamo Penaliti ya mbere y’Ubuholandi yatewe na Virgil Van Djik birangira ayikuyemo ndetse ibi byatumye Argentine ijyenda imbere y’Ubuholandi ndetse birangira ikipe ya Argentine ikomeje muri 1/2 aho izacakirana na Croatia yasezereye Ikipe y’ Igihugu ya Brazil.

Abakobwa bakunda ikipe y’ igihugu ya Croatia

Related posts