Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Messi arimo kwiyenza kuri Cristiano Ronaldo arashaka kumutera aho yagiye kwihisha.

Harimo kuvugwa amakuru menshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko rurangiranwa Lionel Messi arimo kwifuzwa n’ ikipe ya Al Hilal ihangana cyane na Al Nassr ya Cristiano Ronaldo

Iyi kipe irimo kwifuza Messi ngo yazajya imuha akayabo k’ amafaranga kangana na Miliyoni 245 z’ amapawundi buri umwaka , aya makuru arimo kuvugwa mu gihe Cristiano Ronaldo wahanganye igihe kinini na Messi byarangiye yerekeje muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Nasrr aho kuri ubu azajya ahembwa agera kuri Miliyoni 200 z’ama Pound.

Ubu Messi aramutse yemeye uyu mushahara yahita arusha Ronaldo ndetse igishimishije ni uko baba bagiye guhangana muri shampiyona ya Saudi Arabia, kugeza ubu Ronaldo niwe mukinnyi ukina ruhago uhembwa amafaranga menshi ku Isi gusa nanone Messi yemeye kwerekeza muri Al Hillal yahita yandika andi mateka adasanzwe ku isi.

Messi ashobora guhabwa aya mahirwe yo kurusha Ronaldo umushahara mu mezi make ari imbere icyakora abahanga bavuga ko bigoye ko uyu munya Argentine yemera aya masezerano dore ko bivugwa ko yemeye gukina i Burayi indi myaka 2 niri imbere , nk’ uko Mundo Deportivo dukesha ino nkuru ibivuga

Related posts