Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Menya inama zafasha umugore kurinda urugo rwe gusenyuka, inkuru irambuye

Muri iyi minsi usanga abantu benshi bibaza impanvu ingo zabo zisenyuka bagashakira impamvu aho zitari ariko mu byukuri ibibazo byose aribo biturukaho hari rero zimwe mu nama zafasha umugore kurinda urugo rwe gusenyuka.

1.Menya kandi wubahirize inshingano zawe: Hejuru yo gukunda umugabo wawe hazaho no kumenya inshingano zawe. Zirimo guha care abana n’ umugabo, kumenya ibibazo bafite no gutanga umusanzu mu kubikemura. Umugabo agushaka adateganya ko ushobora kuzigira ntibindeba ahubwo aba atekereza ko uzuzuza inshingano zawe na we akuzuza ize urugo rwanyu rugetera imbere

2.Ba umunyabwenge mu gufuha: Gufuhirana ni kimwe mu bintu bisenya ingo. Gufuha si ikibazo ahubwo ikibazo ni ugufuhira umugabo wawe utabanje gushaka ibimenyetso bigaragaza impamvu zituma umufuhira.Ntuzibeshye ngo uhungabanye urukundo rw’ umugabo wawe wiha ibyo kumufuhira igihe cyose udafite gihamya.

3.Kunda umugabo wawe: Ntabwo umuntu ashaka umuntu adakunze gusa birashoboka ko nyuma yo gushyingiranwa hari ibishobora guhinduka bitewe n’ imyitwarire y’ umugabo wawe, gusa urukundo rwihanganira byose , kandi urushako rufite ikirungo kitwa urukundo ntirupfa.

4.Irinde gutanga ibisobanuro bidashinga:Umugabo wawe si umutagatifu ku buryo yahora afata imyanzuro myiza. Aho kugira ngo usenye umwanzuro yafashe garagaza impamvu zifatika zituma ubona ko umwanzuro yafashe atari wo mwiza aho kunega ibyo yakoze. Umugore n’ umugabo bashakana kugira ngo babe abafatanyabikorwa ntabwo bashakanye kugira ngo bahangane.

Related posts