Nyuma y’ ubugenzuzi bwakozwe muri Nzeri uyu mwaka , hasanzwe hari ibigo bitubahirijwe ibisabwa, none ibirenga 60 bimaze gufunga imiryango.
Itangazo ryasohozwe n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) cyatangaje ko cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo ay’incuke n’abanza ari mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
Mu bugenzuzi bwakozwe nk’ uko twatangiye tubivugwa ngo bagasanga ibipimo birebwa n’ibyo agomba kuba yujuje adakwiye gukomeza ibikorwa byo kwigisha, guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 kizatangira tariki 06 Mutarama 2025.
Ubwo bugenzuzi bwasize mu gihugu hose habonetse amashuri agera kuri 785 yakoraga adafite ibyangombwa, ariko mu rwego rwo korosha no gukemura ikibazo cy’ibyangombwa, harebwamo ayujuje ibisabwa ahabwa ibyangombwa, andi asabwa kugira ibyo akosora kugira ngo azahabwe ibyangombwa, andi asabwa gufunga burundu.
Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko ayasabwe gufunga burundu basanze akorera ahantu hadakwiye kuba ishuri, harimo adafite ibikoresho by’ishuri ku buryo ashyira ubuzima bw’abanyeshuri mu bibazo.
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard avuga ko ubusanzwe batemerera amashuri gukora adafite ibyangombwa kuko nta shuri ryemerewe gufungura ridafite uburenganzira.Ati “Ubundi niko byagakwiye kugenda, gusa nk’ahandi hose mu buzima hari abantu bagira gutya ntibubahirize amategeko ahari, bakagira gutya bagaca mu rihumye inzego z’ibanze ugasanga bashinze ishuri, buriya rero icy’ingenzi ni ukureba niba baratangiye bujuje ibyangombwa, baba batabifite tukabasura tukabibaha, twasanga aho bakorera hashobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga tugafata icyemezo cyo gufunga ishuri.”Arongera ati “Muri ayo mashuri 60, harimo 42 y’inshuke usanga ariyo menshi. Umuntu agira gutya agafata icyumba cy’inzu akavuga ati mfunguye ishuri ry’inshuke. Andi 9 ni aho usanga nayo yaratangiye muri ubwo buryo akarenga n’icyiciro cyo kuba afite ishuri ry’inshuke agashyiraho n’ishuri ribanza, niyo mpamvu ayo yandi ari amashuri abanza.”
Uyu muyobozi avuga ko nubwo ubwo bakoraga ubugenzuzi muri Nzeri, bari bazi neza ko abana bakirimo kwiga bahitamo kubareka kugira ngo babanze barangize igihembwe cya mbere.Ati “Iyo bibaye ngombwa ko ishuri rifungwa, ni uko mu nshingano zacu nka NESA dufatanyije n’inzego zibanze mu Karere, icyo tuba dushinzwe ni uko dushakira abana bari muri iryo shuri ahandi bajya kwiga, nkaba nagira ngo mare impungenge ababyeyi n’abana ko muri iki kiruhuko niko kazi kacu.”Yungamo ati “Amatsinda ya NESA aragenda ku wa mbere mu Turere aho ayo mashuri yafunzwe, batangire bakorane n’Uturere, bazajya kugaruka ku ishuri abana twababoneye ahandi bagomba kwiga.
Amashuri yafunzwe ni ayigenga yiganjemo ayo mu Turere twa Bugesera hahagaritswe 13, Huye ni ishuri 1, Kamonyi 2, Karongi 1, Kicukiro 1, Kirehe 2, Muhanga 3, Musanze 23, Nyarugenge 11, Rubavu 3 hamwe na Rwamagana.
Kuri ubu abana bigaga muri bino bigo bari mu gihirahiro bibaza ibigo bazerekezaho ubwo bazaba basubiye ku ishuri mu gihembwe cya Kabiri.