Umunsi ku wundi hakomeje kugenda hasohoka amakuru atandukanye kuri Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abakobwa n’abagore yarangiza akabashyingura mu nzu.
Inkuru mu mashusho
Ku wa kabiri tariki 5 nzeri nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umusore w’imyaka 32 witwa Kazungu Denis wari utuye mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro akurikiranywe kwica abagore ndetse n’abakobwa yarangiza akabashyingura mu nzu.
Gusa nubwo bigoye umunsi ku wundi hakomeje kugenda hamenyekana amakuru amwe namwe kuri uyu musore aho bivugwa ko mu minsi ishize uyu mugabo yari afite ishuri I Remera yigisha amasomo ya nimugoroba y’ururimi rw’icyongereza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Bwana Mutsinzi Antoine yagize icyo avuga kuri ayo mabi yakozwe na Kazungu Denis nuko agira ati “uyu musore yakoze amabi gusa iperereza kuri we rirakomeje ark bimwe mu byo twabonye ni uko mu byangombwa bye harimo Passport y’ingendo yajyaga akorera mu gihugu cya Kenya gusa andi makuru ahari nuko uriya musore yakoze muri Marriot Hotel y’I Dubai aho yari umukozi ukora akazi k’ushinzwe umutekano”.
Gusa uyu muyobozi yanatangaje ko ibindi byamenyekanye ari uko uyu mugabo yari afite imyamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ndetse anavuga ko hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane ahandi uyu musore yaba yarabanje kuba harimo Rwahama ndetse n’ahandi ngo hamenyekane niba ataba yarahakoreye amahano nk’ayo yakoreye I kanombe.