Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Menya amakipe abiri atakitabiriye irushanwa rya Mapinduzi cup

Ikipe 2 zari zitegangijwe gukina irushanwa rya Mapinduzi cup ribera muri Zanzibar zimaze gutangaza ko zitakitabiriye ku bw’impamvu itaramenyekana.

Bandari FC yo muri Kenya na URA yo muri Uganda nizo zikuye muri Mapinduzi Cup zihita zisimbuzwa JKU FC yo muri Zanzibar na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo.

Hatangajwe kandi ko ikipe izegukana iri rushanwa izahabwa miliyoni 50 Frw naho iya kabiri igahabwa miliyoni 40 Frw.

APR FC ni yo kipe yo mu Rwanda yonyine izitabira Mapinduzi Cup y’uyu mwaka izatangira tariki 28 Ukuboza 2023 kugeza tariki ya 13 Mutarama 2024 muri Zanzibar.

Amakuru ahari avuga ko APR FC azagera muri Zanzibar tariki ya 27 mu gihe irushanwa rizatangira kuri 28.

Related posts