Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Dore abakinnyi bakomeye bo muri Primer League batahiriwe na 2023 bifuza gusohoka mu makipe barimo

Umwaka wa 2023 hari abakinnyi wabereye mubi kurusha abandi muri shampiyona y’Abongereza Primer League,bashobora gusohoka mu makipe barimo muri uku kwa 1 kubera kutabona umwanya uhagije wo gukina,

Calvin Phillips (Manchester City)
umukinnyi wa Manchester City arifuzwa na Juventus na Newcastle united,ni nyuma yaho aje muri iyi kipe umwanya wo gukina ukabura,nyuma yo kuhasanga Rodrigo utarekura nibyo bigiye gutuma ayisohokamo.

Jadon Sancho(Manchester United)

Nyuma yaho umwaka wa 2023 umubereye mubi kuko nibwo yashwanye n’umutoza we Ten Hag bituma amukura mu ikipe ya mbere,uyu mukinnyi amakuru ahari nuko yifuza gusubira muri Borussia Dortmund,yabonamo umwanya uhagije wo gukina, Manchester United akareka kumutakazaho amafaranga menshi adakina.

Ivan Toney (Brentford)

Uyu Rutahizamu nawe ari mu bo 2023 yabihiye kuko nibwo baje kumuhamya ibyaha byo kubetinga,bituma bamuhana amazi 8 adakina umupira w’amaguru,ariko kubera abibazo ikipe ya Arsenal irimo irifuza kumuzana muri uku kwa 1 akabafasha kubabonera ibitego.

Thomas Partey (Arsenal)

Kubera ibibazo cy’imvune yagiye akomeje kugira bya tumye Mikel Arteta ashaka kumugurisha,ikipe ya Juventus niyo ikomeje kumushaka,uyu mukinnyi ufite imyaka 30 nawe arifuza kuva muri Arsenal vuba,ikindi nuko Mikel Arteta adakunda abakinnyi bakuru mu myaka.

Raphael Varane (Manchester United)

Nawe yasoje umwaka afite ikibazo cy’imvune bituma Ten Hag amutakariza ikizera,Varane uri mu minsi ye yanyuma muri Manchester United imushakamo amafaranga yayifasha kugura undi wamusimbura,ikipe ya Real Madrid irifuza kumugarura nubwo imuhanganiye na Buyern Munich.

Emile Smith Rowe (Arsenal)

Emile Smith Rowe nyuma yo kojyererwa amasezerano yahise agira ikibazo cy’imvune,bituma Mikel Arteta nawe yifuza kumurekura muri uku kwa 1 ikipe ya Aston Villa niyo imushaka mu gihe
Douglas Luiz yaba asohotse muri iyi kipe.

Related posts