Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mbere y’uko umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi utangira habanje kuba intugunda, amahane yari menshi abafana basohowe

Kuri Kigali Pele stadium harimo kubera umukino wa CAF confederation cup uri guhuza Al Hilal Benghazi yo muri Libya na Rayon Sports, mbere y’uko umukino utangira habaye kutumvikana bituma umukino utangira utinze.

Bakigera muri sitade isaha y’umukino igeze bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bicaye muri mu myanya y’icyubahiro batangiye kuririmba indirimbo ya Rayon Sports, ibyo ntibyashimishije abo kuruhande rwa Al Hilal Benghazi bavuze ko Murera yinjije abantu benshi ugereranyije nabo yagombaga kwinjiza.

Abayobozi ba Rayon Sports bari kumwe nabo muri FERWAFA baganiriye n’abayobozi ba Al Hilal Benghazi birangira Abafana Bose basohowe muri sitade kugirango hinjire umubare bemeranyijwe mu nama yabaye mbere y’umukino.

Umukino warangiye harenzeho iminota 20 ku isaha ya saa 18h00 wagombaga gutangiriraho.

Abakinnyi 11 umutoza wa Rayon Sports yahisemo kubanza mu kibuga.

 

Related posts