Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mbere yo gukina na Rayon sports APR FC igiye gukina imikino 2 ya gicuti n’amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo kiyovu Sports

Ikipe ya APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Marine mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Apr FC izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league ndetse iri no kwitegura umukino wa super cup ya hano mu Rwanda yahisemo gukina imikino 2 ya gicuti n’ikipe ya Kiyovu Sports, nk’imwe mu makipe yabahaye akazi umwaka ushize ndetse ikaba imaze iminsi inasinyisha abakinnyi bashya biganjemo abanyamahanga. Kurundi ruhande kandi bazakina na Marine imwe mu makipe basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.

Iyo mikino izaba muri uku kwezi kwa munani mbere yuko besurana na Rayon sports Ku itariki 12 Kanama mu mukino wa super cup.

Hari amakuru yavugaga ko APR FC yakwerekeza I Huye gukina akarushanwa gato na Mukura, Amagaju na Geita Gold gusa biragaragara ko bitazakunda.

Related posts