Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mbere yo guhura na US Monastir FC muri CAF Champions League, rutahizamu wa APR FC yahawe igihano cyo kumanurwa mu Intare FC nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi. Soma witonze!

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ no mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Byiringiro Lague yahawe igihano cyo gukorera imyitozo muri Intare FC itozwa na Byusa Wilson bakunze kwita Rudifu, iyi kipe ikaba ibarizwa muri shampiyona y’ICyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Uyu mukinnyi amaze igihe yarasubiye inyuma ku buryo bukomeye, benshi mu bakunzi b’iyi kipe bakaba barakomeje kwibaza impamvu nyamukuru yatumye uyu mukinnyi ava ku rwego ruhambaye agasubira inyuma mu gihe gito.

Amakuru dukesha umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi ni uko Byiringiro Lague atari mu bakinnyi ba APR bari kwitegura umukino ubanza uzabahuza na US Monastir FC yo mu gihugu cya Tunisia.

Umutoza Mohammed Adil Erradi ntabwo yishimiye urwego rw’imikinire rwa Byiringiro Lague akaba yarahise amuha igihano cyo kuba akorera imyitozo mu Intare FC, asanzemo Nsanzimfura Keddy umaze hafi ukwezi akoreramo imyitozo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, APR FC iratangira umwiherero i Huye, mu bakinnyi bazakina imikino Nyafurika bakaba batarimo Byiringiro Lague.

Uretse kuba uyu mukinnyi yarasubiye inyuma mu mikinire, biravugwa ko yari amaze igihe agaragaza imyitwarire mibi itarashimishije abayobozi b’iyi kipe, ni mu gihe uyu mukinnyi yakuranye impano idasanzwe aho benshi bibwiraga ko azajya gukina ku Mugabane w’i Burayi.

Imikino ibanza mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League 2022-2023 iteganyijwe ko izakinwa hagati ya tariki 9 na 11 Nzeri 2022, mu gihe iyo kwishyura iteganywa gukinwa hagati ya tariki 16 na 18 Nzeri 2022.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na US Monastir mu jonjora rya kabiri, izakina n’ikipe ya AL Ahly yo mu gihugu cya Misiri ifite iki gikombe inshuro nyinshi muri Afurika, aho imaze kugitwara inshuro 10.

Related posts