Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Mbere yo guhura na APR FC abakinnyi babiri ba Rayon Sports bari kurebana ay’ingwe

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko na Iraguha Hadji ntabwo bari kumvikana bitewe n’uko rimwe na rimwe umutoza Haringingo Francis Christian akinisha Iraguha Hadji mu mwanya wa Paul Were Ooko.

Uyu mwuka mubi hagati y’aba bakinnyi umaze ukwezi kurenga, bikaba bivugwa ko Paul Were Ooko adakunda Iraguha Hadji ndetse akaba aba adashaka kumuha imipira.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Paul Were ashinja umutoza Haringingo Francis gukinisha Iraguha Hadji mu mwanya we, gusa Iraguha Hadji ni we uri gutanga umusaruro ushimishije.

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022 rukambikana hagati y’amakipe abiri y’amakeba hano mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, imyaka igiye kuzura 4 Rayon Sports itabasha gutsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ni mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ni umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022 saa 15:00’ kuri Stade Regional i Nyamirambo. Ni umukino amakipe yombi agiye gukina APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 24. Rayon Sports iri ku mwanya wa 1 n’amanota 28.

Rayon Sports igiye kwakira uyu mukino ifite ibibazo by’imvune bimwe na bimwe aho kapiteni wa yo Rwatubyaye Abdul adahari, Hakizimana Adolphe na we ntiyakinnye umukino uheruka kubera imvune, Raphael Osalue uheruka kubagwa ni mu gihe na Ndizeye Samuel bivugwa ko afite amakarita 3 atazakina uyu mukino. APR FC abakinnyi ba yo bose barahari.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019 aho yayitsinze 1-0, ni mu gihe umukino uheruka guhuza aya makipe wabaye wabaye tariki ya 19 Gicurasi 2022 hari mu gikombe cy’Amahoro, APR FC yawutsinze 2-1.

APR FC na Rayon Sports zigiye gukina uyu mukino APR FC ifite umutoza w’umwungiriza Ben Moussa, ni nyuma y’uko itandukanye Adil ni mu gihe Rayon Sports ifite Haringingo Francis urimo utoza umwaka we wa mbere muri iyi kipe, aba batoza bombi ni ubwa mbere bagiye gukina uyu mukino.

Related posts