Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mbega u Bunyamaswa! Umugore wo mu mujyi wa Kigali yakoze amarorerwa yica urwagashyinyaguro umwana w’ ikibondo w’ umuturanyi we.

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2023, nibwo inkuru y’ icyamugongo yasakaye mu banyarwanda , ahagana mu masaha y’ umugoroba , aho umugore wo mu mujyi wa Kigali , utuye mu murenge wa Kinyinya aho arakekwaho kwica umwana ukiri muto w’ umuturanyi we urw’ agashyinyaguro.

Amakuru avuga ko intandaro yo kwica uyu mwana ngo byaturutse ku makimbirane uyu muturanyi yari afite n’ uyu muryango w’ uyu mwana, uyu mugore wakoze aya mahano atuye mu Mudgududu wa Nyakabungo, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyina, mu Karere ka Gasabo.

Nk’ uko amakuru akomeza abivuga ngo uyu mugore wakoze aya mahano bakunze kumwita Mama Kevin, ni we ukekwaho bwa mbere urupfu rw’uriya mwana w’umukobwa w’umwaka n’amezi 8 w’umuturanyi we.

Ndagijimana Jean de Dieu, Se wabo w’uyu mwana wishwe, avuga ko mbere hafashwe umukozi wo mu rugo, ariko ku makuru yandi bamenye bituma Mama Kevin ari we ukekwaho ubu bwicanyi mu ba mbere.

Mama Kevin ngo usanzwe afitanye amakimbirane n’abaturanyi bikekwa ko yiciye umwana (kwa Mama Teta), yabwiye umukozi waho wari mu mirimo ngo ajye kureba abana aho bagiye.

Uyu mukozi umaze ibyumweru bitatu mu rugo, yahise ajya kubareba asiga afunze ibyumba by’inzu ariko imfunguzo azisiga mu rugo, yagarutse mu rugo, ngo ahura na wa mugore (Mama Kevin), amubwira ko yatoye imfunguzo zishobora kuba ari iz’iwabo (kwa Mama Teta).

Umukozi yahise amubwira ko imfungo yazisize mu rugo, bityo atari zo. Mama Kevin ariko ngo yamusabye ko bajya kureba niba atari zo, bazikoresheje mu rugo koko basanga ni zo.

Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko umukozi yakomeje imirimo ye, ndetse ashyushya amazi yo gukarabya umwana yari yaryamishije mu cyumba, ni yitwa Michelle akaba ari we yaje gusanga yishwe.

Yagiye kumubyutsa ngo amukarabye asanga umwana aryamye mu maraso yapfuye..

Umukozi ngo yagiye kureba umwana (Michelle) aho yamuryamisheje asanga aryamye mu maraso, ndetse yetewe icyuma mu musaya.

Nibwo yahise yiyambaza Mama Kevin ngo amurebere icyo umwana yabaye, undi amubwi ko atamukoraho, anabuza abana be kumukoraho.

Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko murumuna we ari umwarimu mu Ntara y’Amajyepfo, naho umugore we (uwiciwe umwana) ni umukozi muri Pharmacie/Pharmacy.

Muri uko gusigana, Mama Kevin yaje kwemera kujyana n’umukozi bajyana umwana kwa Muganga i Kagugu, ariko basanga yamaze gupfa.

Uyu mugore mu magambo ye yavuze ko ari satani yamuteye gukora ayo mahano

Ndagijimana Jean de Dieu, uvuga ko yakoze mu iperereza ari umusirikare, yabajije umukozi wo mu rugo rwa murumuna we niba koko ari we wishe umwana, amugira inama yo kubyemera akorohereza ubutabera, bityo na we akazahabwa igihano gito.

Umukozi wo mu rugo, yamubwiye ko “Imbere y’Imana atari we wishe umwana.”

Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko mu iperereza Mama Kevin yafashwe kugira ngo abazwe iby’urupfu rw’uyu mwana, Mu nzira (bageze kwa muganga saa saba z’ijoro), Mama Kevin inzego zamufatiye aho ashyira mu modoka inyuma ari kumwe na DASSO n’Inkeragutabara. Ngo yaje kubinginga ngo bamucikishe ati “Satani yamuteye”. Ariko ngo bamubajije icyo yakoze araceceka. Ubwo buhamya ngo bwaranditswe, ko Mama Kevin yasabye uwo DASSO n’Inkeragutabara ngo “muncikishe ndamunsabe ibyo mushaka byose.”

Ndagijimana Jean de Dieu agira ati “Umwana bamwicishije icyuma nk’uko, ndetse bamwokesha icyuma kabiri mu ruhanga. Ikimbabaje ni uburyo bamwishe urubozo.”Mu rwego rw’iperereza umugabo wa Mama Kevin na we baramufunze.

Amakimbirane y’abaturanyi yaba ari yo nyirabayazana w’ubu bwicanyi?

Mukamusinga Aline, uturanye n’iyi miryango, avuga ko Mama Kevin ukekwaho kwica uriya mwana bwa mbere, abaturanyi be bamushinja ko ahora ashaka “kwinjira mu buzima bwabo” aho ngo akunda kuvugana amagambo n’umukozi wabo.

Ndagijimana Jean de Dieu, Sewabo w’uriya mwana wishwe, avuga ko Mama Kevin yigeze kuguhisha urufunguzo rw’inzu rwa hariya hapfuye umwana, bamaze guhindura serire (cylindre) azana imfungu avuga ko yazitoye.

Nyuma nabwo ngo babuze imfunguzo inshuro ebyiri bagakeka ko ari we wazitwaye. Ruriya rufunguzo yababwiye ko yatoye, ngo bwari ku nshuro ya 4 babura imfunguzo nk’uko.

HAVUGUZIGA Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yavuze ko ubu bwicanyi bwabayeho.Ati “Amakuru turayafite kuko twaramufashe. Ari muri RIB, biri mu iperereza.” Yavuze ko abaturanyi abaha ubutumwa bwo “kubaha ubuzima bw’abantu.”

Andi makuru avuga ko abana bo muri ruriya rugo bajyanywe kwa muganga bikekwa ko ibiryo bariye bihumanye.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye imihango yo gusezera bwa nyuma uyu mwana no kumushyingura i Kinyinya.

Reba iyi Video urasobanukirwa byinshi bikubiye muri iyi nkuru

 

Related posts