Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mbappé yahisemo izihiga! Ihere ijisho imodoka z’ibitonore zahawe abakinnyi ba Real Madrid

Uruganda rw’Abadage rwa BMW “Bayerische Motoren Werke” rwahaye abakinnyi ba Real Madrid imodoka nshya muri gahunda ikubiye mu bufatanye rusanzwe rufitanye n’iyi kipe y’ikigugu yo muri Espagne.

Ikipe ya Real de Madrid n’Uruganda, BMW bita “Bavarian Engine Works” mu rurimi rw’Icyongereza, barizihiza imyaka itatu y’ubufatanye.

Bimaze kandi kuba umuco ko muri buri ntangiriro z’Umwaka w’Imikino, abakinnyi bose hagize ikipe ya mbere ya Real Madrid bahabwa imodoka zakozwe n’uru ruganda.

Mu mwaka wa mbere, abakinnyi ba Real Madrid bari bahawe imodoka zikoresha amashanyarazi 100%, umwaka ushize bahabwa iz’imvange ziri mu zigezweho kandi zitohereza ibyuka byangiza ikirere mu isanzure; kimwe n’izatanzwe uyu munsi.

Umwongereza Jude Victor Bellingham yari yahisemo imodoka ihenze kurusha izindi zose dore ko yari yafashe iyo mu bwoko bwa BMW XM, ifite agaciro k’Amayero 179,700.

Umunyezamu Thibaut Courtois yahisemo BMW XM ifite agaciro k’Amayero 179,700, Andriy Lunin afata BMW iX xDrive50 y’Amayero 108,450; Éder Míltão afata BMW i4 M50 y’Amayero 79,550; David Alaba we afata BMW iX xDrive50 y’Amayero 108,450.

Luka Modric, Federico Valverde, Dani Ceballos, Arda Güler, Rodrigo Goes, na Brahim Diaz na bo bafashe izihenze ku buryo barenga agaciro k’Amayero 100,000; mu gihe Vinícius Júnior yari yahisemo BMW i4 M50 ifite agaciro k’Amayero 79,550.

Iyi batazira Los Blancos irasubira ku kibuga tariki 29 Nzeri 2024, aho izaba yakiriwe na Atlético de Madrid muri “Madrid Derby” kuri Stade ya Civitas Metropolitano.

Vinícius iruhande rw’imodoka ye
Umunyezamu Thibaut Courtois iruhande rw’imodoka ye

Rodrigo Goes iruhande rw’imodoka ye

 

 

Luca Modric imbere y’imodoka ye
Kylian Mbappe iruhande rw’imodoka yahisemo
Jude Bellingham
Dani Carvajal Ramos
Aurelien Tchouameni
Eder Miltao
Arda Guler

Related posts