Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mbappé na Endrick babisikanye na Toni Kroos! Dore ishusho ya Real Madrid ivuguruye mu kibuga

Kizigenza w’Umufaransa Kylian Mbappé yemejwe nk’Umukinnyi mushya wa Real Madrid hamwe na Endrick wamaze kugurwa nk’umwe mu bakinnyi baziyongera muri Real Madrid babisikana n’Umunyabigwi w’Umudage wamaze gusezera asigiye iyi kipe UEFA Champions League.

Ni ikipe kuri ubu iri kureberwa mu ndorerwamo z’imwe mu makipe yaba yarigeze akomera mu mateka ya ruhago kuko yiganjemo abakinnyi beza cyane kandi bakiri bato.

Amaza ya Kylian Mbappe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 3 Kamena 2024, aje ahurirana n’ay’umunyempano ukomoka mu gihugu cya Brazil, Endrick w’imyaka 17 y’amavuko gusa, wamaze kugurwa na Real Madrid ndetse azaba yayiyunzeho muri iyi mpeshyi.

Real Madrid kandi iri mu biganiro bya nyuma na Alphonso Davis, Umunya-Canada ukinira Bayern Munich. Uyu musore usanzwe ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, aherutse gutsindira Real Madrid igitego iwayo muri ½ cya Champions League nk’ikimenyetso cy’uko ari akamazi; ko iriya kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid imukeneye.

Ibi byatumye KglNews itekereza ishusho yo mu kibuga ya Real Madrid ishobora gusiga umwe hagati ya Rodrigo Goés na Edouardo Camavinga atakaje umwanya ubanza mu kibuga nyuma y’amaza ya Mbape, Endrick na Alphonso Davis:

N’ubwo Real Madrid ifite abakinnyi benshi b’abanyabuhanga butangaje, uburyo bw’imikinire bw’umutoza Carlo Ancelotti ntibuzigera buhinduka. Azakomeza akoreshe uburyo bw’abakinnyi bane mu bwugarizi, batatu imbere yabo, ndetse n’undi umwe mu migongo ya babiri mu busatiriza (4-3-1-2).

Umunyezamu: Thibaut Courtois: N’ubwo Umunya-Ukraine Andriy Lunin yafatiranye imvune y’igihe kirekire ya Courtois akitwara neza cyane akarusha Kepa Arrizabalaga bari bahanganye, Umubiligi aracyari uwa mbere mu mboni za Carlo Ancelotti ndetse azaba ahagaze neza mu biti by’izamu rya “Los Blancos” mu mwaka utaha w’imikino nk’uko yabikoze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Ba myugariro: Dani Carvajal: Umunya-Espagne ari mu bakinnyi bamaze igihe kirekire muri iyi kipe: ibintu byatumye agirirwa ikizere cyo kuzaba kapiteni nyuma y’isohoka rya Nacho na Luka Modric. Carvajal rero azaba ari ku ruhande ry’iburyo yugarira, hirengagijwe urwego rwiza rwa Lucas Vazquez bahataniye umwamya ndetse n’ibihuha byerekeza Trent Alexander Arnold wa Liverpool, i Madrid.

Alphonso Davis: Alphonso Davis ari mu bakinnyi beza cyane bakina ku mwanuya we (Inyuma ibumoso bugarira), azaba afite neza uriya mwanya n’ubwo hari abandi bakinnyi bakomeye nka Ferland Mendy.

Antonio Rüdiger na Eder Miltão: Nyuma y’imvunze za Eder Miltão na David Alaba zatumye Rüdiger yigaragaza ndetse azaba ari umwe mu bakinnyi bazaba abari mu bwugarizi bw’iyi kipe hamwe na Eder Miltão nk’umukinnyi ukiri muto, w’igihagararo kandi w’umuhanga.

Mu kibuga hagati: Aurelien Tchouameni, Federico Valverde na Edouardo Camavinga bazaba bahagaze mu kibuga hagati. Real Madrid isanzwe ifite abakinnyi benshi kandi beza bakinaga mu kibuga hagati Toni Kroos wamaze gusezera, Luka Modric usaba kongera amasezereno y’umwaka umwe, Dani Ceballos kongeraho bariya batatu bahabwa amahirwe yo kuzajya babanza mu kibuga.

Uretse aba batatu bazaba bahagaze imbere ya ba myugariro, hari na Jude Bellingham uzaba ari ikiraro kibahuza na ba rutahizamu, aho ashobora kuzajya asimburwa n’Umunya-Maroc, Brahim Diaz. Jude Bellingham gukinira muri ubu buryo yagaragaje ko abishoboye mu mwaka we wa mbere ageze muri iyi kipe dore ko ari na we watowe nk’Umukinnyi wahize abandi muri La Liga 2023/2024.

Ba rutahizamu: Kylian Mbappe na Vinícius Júnior: Aba basore bombi bafite umuvuduko udasanzwe n’amacenga y’ubufindo, bazaba bayoboye ubusatirizi bwa Real Madrid mu mwaka utaha w’imikino. Bazaba kandi bafite abazajya babasimbura barimo Rodrigo Goés, Endrick, na Arda Guler.

Mu gihe ubu buryo bwa 4-3-1-2 buzaba butari kubyara umusaruro, Carlo Ancelotti azasubira ku buryo bwa 4-3-3 aho azaba afite Thibaut Courtois mu izamu, Dani Carvajal, Alphonso Davis, Eder Miltao na Antonio Rudiger mu bwugarizi; Aurelien Tchouameni, Federico Valverde na Jude Bellingham hagati mu kibuga; bashyira Kylian Mbappe na Vinícius Júnior mu mpande, mu gihe Endrick yaba ayoboye ubusatirizi.

Hamwe n’uru rubyiruko rwa Florentino Perez (Perezida wa Real Madrid), bizaba bigoranye cyane ku makipe bazahura basabwa kwirinda umuvuduko wabo, ibitego, amacenga, imbaraga, kurema uburyo bwinshi, n’ubundi buhanga bwose bisangije.

Kuzabona uzajya abanza mu busatirizi bwa Real Madrid ni ihurizo, gusa Umutoza Carlo Ancelotti afite neza uko yabirangije!

Related posts