Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mbappé, Giroud, Hernandez na bagenzi babo batanze isezerano ry’amayobera mu gihe u Bufaransa bwakegukana Euro 2024

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, barimo Kylian Mbappé, Olivier Giroud, Théo Hernandez, Benjamin Pavard na bagenzi babo batanze amasezerano atangaje y’ibyo bakora mu gihe bahesha Abafaransa iki Gikombe.

Abakinnyi b’Abafaransa bakomeje kwitegura Autriche mu mukino wabo ufungura Euro kuri uyu wa Mbere, aho bitezweho kugera ikirenge mu cy’ibindi bigugu nk’u Budage, Espagne, u Butaliyani n’uko Bwongereza bamaze kubona intsinzi zabo zibanza.

Hagati aho mu rwego rwo kurushaho gukuza impumeko ya Euro mu mitima yabo, Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa “Le Coq Sportif de France” bakomeje kuvuga ibyo bashobora gukora mu gihe babufasha kwegukana iri rushanwa nyuma y’imyaka umunani batsindiwe na Portugal ya Cristiano Ronaldo ku mukino wa nyuma muri 2016.

Byatangijwe na rutahizamu w’Ibihe byose w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa [ibitego 57], Olivier Giroud ubwo yatangazaga ko mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakegukana Igikombe cy’u Burayi Euro yakora ibisa n’ibidashoboka byo kugosha ubwanwa ubusanzwe bwahindutse ikirango cye.

Aya magambo yayagarutseho ubwo yari ari mu kiganiro n’Itangazamakuru yagiranye n’uwo bahoze bakinana, Adli Rami kuri ubu usigaye ari umunyamakuru wa TF1, Ati “Sinari niteguye icyo kibazo. Gusa byaba bidasanzwe. Ni ibisa nk’ubusazi, rwose, nakuraho ubwabwa bwange.” Olivier Giroud wakiniraga AC Milan yasubizaga akora mu bwanwa bwe aseka cyane.

Nyuma y’aho gato Kingsley Coman kuri mikoro z’Igitangazamakuru cya Téléoot yagize ati “Hari ibintu nzakorana na Adrien [Rabiot], gusa byaba byiza mbigize ibanga. Muzabibona irushanwa nirirangira nk’uko tubyifuza. Coman na Rabiot babigize ibanga kimwe na Kylian Mbappé.

Théo Hernandez na Benjamin Pavard basanzwe bakina mu bwugarizi bw’amakipe y’i Milan mu Butaliyani: umwe muri AC Milan undi muri Inter de Milan nk’uko bakurikiranye, na bo baratangaje.

“Nzafata umusatsi wange nywushyiremo amabara: Ubururu, Umweru n’Umutuku [Amabara atatu agize Ibendera ry’u Bufaransa]. Nzabikora umutwe wose, mu ishusho y’igisasu.” Ni amagambo ya Benjamin Pavard wa Inter de Milan iruhande rwa Théo Hernandez.

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ifite umukino ku isaha ya saa Tatu, z’Umugoroba n’Ikipe y’Igihugu ya Autriche y’abarimo umunyezamu, Martín Dubravka.

Abafaransa b’umutoza Didier Deschamps bitezweho byinshi muri iyi Euro, kuko muri iyi mwaka umunani ishize, bamaze gukina imikino ya nyuma inshuro eshatu uhereye kuri Euro 2016 batsindiweho na Portugal i Paris, Igikombe cy’Isi cya 2018 batwaye Croatia mu Burusiya ndetse n’Igikombe cy’Isi cya 2022 batsindiweho na Argentina muri Qatar.

Olivier Giroud azogosha ubwanwa bwe ubusanzwe ari ikirango cye u Bufaransa nibutwara Euro 2024!
Abafaransa baratangira bakina na Autriche kuri uyu wa Mbere!

Related posts