Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mbaoma yahigitse abarimo Ruvumbu,Mashami nawe yereka mu bworo bw’ikirenge Froger wa APR FC na bagenzi be mu bihembo byaraye bitanzwe

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama 2023, ubwo bahembaga umutoza, umukinnyi, umunyezamu bitwaye neza ndetse n’igitego kiruta ibindi.

Ibi bihembo byagiyeho nyuma yuko abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda
(FERWAFA) basabaga ko hashyirwaho uburyo bakiyoborera umupira wabo, niko gushinga Rwanda Premier League,nyuma yo kuyishyiraho bahise batangira gushaka abaterankunga ndetse nuko abari muri ruhago bayungukiramo.

Nyuma yo gushinga Rwanda Premier League nibwo bashyizeho uko bazajya bahemba,umutoza, umukinnyi, umunyezamu bitwaye neza ndetse n’igitego kiza kiruta ibindi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024 nibwo batanze ibihembo,kubahize abandi mu kwezi kwa nyuma kwa 2023.

Victor Mbaoma Chukwemeka wa APR FC ni we wabaye umukinnyi wahize abandi, itsinze Bigirimana Abedi na Hakizimana Muhadjili ba Police FC ndetse na Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports bari bahanganiye icyo gikombe.

Umunyezamu mwiza yabaye Nzeyurwanda Djihad wahawe igihembo atsinze Niyonkuru Pascal, Sebwato Nicholas na Simon Tamale.

Igitego cyiza cy’ukwezi cyahawe Elie Kategaya wa APR FC akaba yaragitsinze agikinira Mukura VS ubwo yahuraga na Gasogi United.yarahanganye na Hakizimana Muhadjili, Sharif Bayo ndetse na Samuel Pimpong.

Umutoza mwiza yabaye Mashami Vincent wa Police FC ahigitse Afahmia Lofti wa Mukura VS, Thierry Froger wa APR FC na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

Abatsindiye ibi bikombe bahawe amafaranga ibihumbi 300 Frw uretse Mbaoma wahawe miliyoni 1 Ibihembo bizajya bitangwa buri kwezi.

Related posts