Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi barimo kugaruka ku mashusho y’ umugore wa Khalfan bisezeranyije ku giti cyabo uzwi nka Oxygen mu izina ry’ ubuhanzi kuko ubusanzwe yitwa Irumva Jeanne D’ Arc ,yahishuye ko uyu muraperi yamutera inda ngo kuko afite iminwa iryoshye.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Isimbitv Aho yari abajijwe impamvu babana batarasenzeranye maze bavuga ko bisezeranyije igisigaye ari ukubyereka abantu.Ati “twarasezeranye, twarisezeranyije hasigaye kubyereka abantu. ”
Uyu muhanzikazi yavuze ko bafashe umwanzuro bakambara neza nk’abakoze ubukwe maze bajya ahantu mu busitani kwifotoza aho ngo ni ho Khalfan yamuhereye amasezerano abaho n’atabaho.
Khalfan yagize ati “twasanze Adam na Eva ikintu baturushije ari kimwe, kuba nta gatanya bahanye, turabanza dukora ubushakashatsi ngo tumenye impamvu batayihanye, dusanga ibintu barabigiyemo mbere.””Turavuga ngo reka tubakopere aka kantu tubanze tubigemo wenda abandi tuzabatumire mu birori ariko twe inka yarariwe kera.”
Bemeza ko isezerano ari irya babiri. Mu byo biyemeje ni ukuvugisha ukuri ubuzima bwabo bwose no kudahemukirana.Aba bombi bakoraga ikiganiro ubona bishimye bari mu rukundo, Khalfan yageze aho asoma umugore we ku kiganza maze ahita agira ati “shahu agira iminwa myiza, ihora ikonje wagira ngo aba ayikuye muri frigo.”
Uko bahuye, Khalfan yavuze ko yamubonye bwa mbere atari we agiye kureba kuko yari agiye kureba undi musore w’inshuti ye aho uyu mukobwa yari ari gufatira amashusho y’indirimbo ye.
Urukundo rw’ aba bombi rumaze iminsi rurimo kugarukwaho n’ abantu benshi bamwe bavuga ko rutazaramba abandi bakavuga ko iyi couple yabo iberanye.
Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu buri munsi
Nshimiyimana Francois