Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mashami Vincent yaciye amazimwe atangaza abakinnyi 2 ba Rayon Sports bamugoye cyane abura umukinnyi n’umwe mu be yaribushyire mu kibuga ngo abafate cyangwa ngo afate umwe muri bo

 

Umutoza w’ikipe ya Police FC Mashami Vincent yatangaje abakinnyi ba Rayon Sports bamugoye cyane abura umukinnyi yashyira mu kibuga ngo abafate.

Mu mukino ikipe ya Police FC yakinnye ku munsi wejo hashize w’igikombe cy’amahoro wo kwishyura, iyi kipe yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-2 mu mukino wabonaga ko Police FC hari byinshi yaburaga nubwo yari yashyiriweho umurengera w’amafaranga.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wayo Mashami Vincent yatangaje ko gutsindwa na Rayon Sports wabonaga ko bishoboka cyane kuko iyi kipe y’abafana benshi yari ifite abakinnyi benshi bakora icyinyuranyo ku giti cyabo harimo Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Leandre Willy Essomba Onana bagoye cyane ba myugariro be.

Yagize Ati”Iyo urimo gukina n’ikipe ifite abakinnyi beza ku giti cyabo nka Leandre Willy Essomba Onana na Luvumbu ni kuriya byari bugende. Wabonye nk’igitego Onana yatsinze wabonaga ko ari umuhanga bw’umukinnyi ku giti cye, rero Niko byagombaga kugenda.”

Ntabwo benshi bemeranya nawe ko aba bakinnyi aribo bamugoye cyane ahubwo abari ku kibuga bose basohotse muri Sitade bavuga ko Joachiam Ojera ari we mukinnyi wigaragaje cyane kuri uyu mukino ahubwo Wendi ushobora gusanga impamvu Mashami Vincent yavuze Onana na Luvumbu ari uko bo babashije kubonera igitego Rayon Sports Kandi nicyo cy’ingenzi mu mukino.

Mashami Vincent n’ikipe ye ya Police FC uyu mwaka nta gikombe na kimwe izatwara nubwo wabonaga ko yari igifite icyizerebku gikombe cy’amahoro none naho bavuyemo kandi no kugikombe cya Shampiyona ubu bagiye kurwanira umwanya wa 4 n’ikipe ya AS Kigali.

 

 

Related posts