Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mashami Vincent yabajijwe kuri Muhadjir aruma gihwa, yikoma abashaka kuzana umwuka mubi muri Police FC

Umutoza w’Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC, Mashami Vincent yasubije abibaza impamvu hashize imikino ibiri adashyira Hakizimana Muhadjir mu kibuga, agaragaza ko nta mpamvu idasanzwe ibyihishe inyuma mbere yo guhamya ko iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano nta kibazo icyo ari cyo cyose ifite.

Ibi bikubiye mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru gikurikiye umukino Police FC yari yakiriwemo na Vision FC kuri Stade Regionale ya Kigali yitiriwe Pele [Stadium] kuri uyu wa Mbere nyuma y’aho umukino wo ku Cyumweru wari wasubitswe bitewe n’imvura nyinshi.

Nyuma yo kugwa miswi na Vision FC 0-0 mu mukino utagaragayemo Hakizimana Muhadjir usanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri Police FC, umutoza Mashami Vincent yagaragaje ko impamvu uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko atakinnye, nta yindi itari iyo kuba abakinnyi bose batagira mu kibuga icyarimwe, yikoma abashaka gukurura umwuka utari mwiza mu ikipe.

Ati “Imikino ntabwo isa, kandi sinzi n’impamvu abantu batsimbarara kuri Muhadjir ndumva ngewe nta n’ikibazo mbibonamo ahubwo, mu by’ukuri birasa n’aho abantu bafite icyo bashaka kugeraho ntazi neza.”

“Ni ibintu bisanzwe ku mukinnyi kubanza hanze abandi bagakina, urugero Abedi [Bigirimana] yatsinze igitego ku mukino wa Kiyovu [Sports SC] yakinnye kuri numero 10, atanga n’umupira wavuyemo igitego, rero nta kintu mbona kidasanzwe. Hari n’abandi batabaza nka ba Eric [Niyonsaba], ba Ally [Kwitonda], ba Carnot [Shami], sinzi impamvu. Ayo magambo sinyakunda. Sinkunda abantu bakunda kurema ibintu bibi bidahari.”

Uyu mutoza w’imyaka 43 y’amavuko yagaragaje ko Police FC kuri ubu imeze neza ndetse ko idashaka abashaka kuyivangira bakurura umwuka utari mwiza.

Ati “Hari ibibazo ndakunda gusubiza, biba bishaka gukurura umwuka utari mwiza. Rwose tumeze neza, umwuka umeze neza, ibibazo nk’ibyo batubabarire. Muhadjiri amaze gukina imyaka myinshi, Zidane [Nsabimana Eric] amaze gikina imyaka myinshi, sinzi wenda uko abandi babyumva, niba bakinisha abakinnyi 22 abandi bakinishije 11; ariko rwose batubabarire tumeze neza, baduhe agahenge gatoya.”

Inota rimwe Police FC yasaruye muri uyu mukino wa Vision FC, ryatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo kugeza ubu n’amanota 11. mu gihe iri inota rimwe Vision ikuye kuri iki kibuga yari yakiriyeho, risanze iryo yari isanganwe biyikura ku mwanya wa nyuma yari yaraye isimburwaho na APR FC ifite inota rimwe yakuye mu karere ka Rubavu imbere ya Etincelles FC. Hagati aho iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ifite imikino ine y’ibirarane.

Umutoza, Mashami Vincent yavuze kudakinisha Muhadjir ari ukubera abakinnyi bose batagira mu kibuga icyarimwe!
Muhadjir amaze imikino ibiri atabanza mu kibuga muri Police FC!

Related posts