Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Marine FC yanze guhora ari itsina ngufi bacaho urukoma inganya na APR FC mu mukino w’ikirarane

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri habaye umukino w’ikirarane wahuje ikipe ya Marine FC na APR FC amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Wari umukino wagomba kuba ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe kuko ikipe ya APR FC yari mu marushanwa ny’Afurika ya CAF champions league.

Ikipe ya Marine FC niyo yari yakiriye uyu mukino wabereye kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Umukino warangiye habonetsemo ibitego 2-2 ku mpande zombi. APR FC yatsindiwe na Bémol Apamu, naho Marine FC itsindirwa na Usabimana Olivier, Gitego Arthur.

Mu bakinnyi bakinnye na Pyramids FC APR FC yari yakozemo impinduka, ishyira Ishimwe pierre mu izamu, Rwabuhihi, Niyigena Clément na Buregeya Prince nabo bari mu kibuga.

APR FC itakaje amanota 2 yayo ya mbere muri shampiyona. kugeza Ubu ikipe ya Musanze FC niyo itaratakaza inota muri shampiyona, ndetse ninayo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda.

Related posts