Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Marina yashyize umucyo ku bivugwa ku rukundo rwe na Yvan Muziki

Marina Deborah yaciye amazimwe ku nkuru zakunze kubavugwa we na Yvan Muziki ko bari mu rukundo ndetse ko Yvan Muziki ariwe watumaga adakora indirimbo.

Marina ibi yabigarutseho mu kiganiro na Radio Rwanda avuga ko Yvan Muziki ari inshuti ye bisanzwe Kandi ko atari we watumaga adakora indirimbo nk’uko bamwe babifata.

Yagize ati, ” Yvan Muziki ni inshuti yange bisanzwe ntabwo dukundana, Kandi abavuga ko ari we watumaga ntakora indirimbo baramubeshyera kuko ntabwo ariko bimeze, Ni inshuti yange Kandi ntabwo umuntu w’inshuti yawe ntabwo yatuma usubira inyuma ahubwo aragufasha ikindi Kandi nange ndi umuntu mukuru, ahubwo umuntu iyo aje mu buzima bwawe ugasubira inyuma, icyo gihe aba ari amakosa yawe wowe utazi kwigenzura, rero Yvan Muziki nta ruhare afite mu kuba nta ndirimbo baherukaga gushyira hanze.”

Urukundo rwabo rukaba rwatangiye kuvuga mu mwaka wa 2021 gusa ba nyirubwite bakomeje kubigira ibanga n’ubwo byakomeza kwigaragaza, biza gufata intera ubwo bakoranaga indirimbo basubiranyemo na Intore Massamba yitwa urugo ruhire.

Mu kwezi kwa mbere 2023, mu kiganiro Marina yagiranye n’Igihe, yatangaje ko ubu nta rukundo arimo nta n’umukunzi afite. Aha niho aba bombi byatangiye kuvugwa ko bamaze gutandukana, bakanashingira ko ubwo bavaga mu gitaramo bahuriyemo I Dubai mu mpera z’umwaka wa 2022, nta n’umwe wigeze asangiza abantu amafoto yabo bari I Dubai ibi biza bishimangira ko bagiye I Dubai baramaze gutandukana ariko bakabigira ibanga.

Kuva Marina yajya mu rukundo na Yvan Muziki biravugwa ko yatangiye kutumvikana na The Mane, ubuyobozi bw’iyi ‘label’ bwashinzaga Marina kujya mu rukundo rukamutwara akibagira inshingano afite muri ino ‘label’.

Marina Kandi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yahuriyemo n’umugande Yakibeda mu ndirimbo bise Ndokose nyuma y’igihe kinini nta gihangano ke gishya.

Related posts