Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Maranye imyaka 13 n’ umugabo wanjye kandi ndamukunda pe ariko yanze kuva mu bagore: Ese nzafate abana banjye mute ataranyanduza agakoko? Mungire Inama kandi mwihangane

 

Nitwa Nyirarukundo Josepha. mfite imyaka 40, ndubatse mfite abana 4. Mubyukuri nje hano kugira ngo mbabwire akababaro maramye imyaka 13 ariko narushijeho gushenguka umwaka ushize.

Amazina nyakuri yange si ayo ariko ibi mbabwira ni ukuri kuzuye kw’ibyambayeho. Muri 2003 nibwo nakoze ubukwe n’umusore twari tumaze imyaka 4 dukundanye, maze naraye ndongowe nza kumenya ko umugabo wange yari afite abana 2 atigeze ambwira mbere yo kubana ndetse ntiyaretse no gusambana kugeza nubu nandika iyi nkuru ntarabireka.

Narabyakiriye kuko namushatse mukunze ndetse nubu ndamukunda. Abo abana kuko bafite nyina ufite n,abandi bana akampima maze mu kiruhuko akabohereza bose bakaza ari 5 kuburyo mezi yambere no kubona ibyo kurya byarangoraga cyane nkanga kuvuga kuko ababyeyi bange bari baramumbujije bambwira ngo ubwo akuze wasanga yarasize umugore n’abana Uganda.

Ako kavuyo k’abo bana nagakijijwe n’uko umwe mu bana b’uwo mugore ubwo bari iwange yagiye akiba inyama mu gipangu twakodeshagamo umukozi azimufatana yazisutse mu kadobo maze aza kuzinyishyuza mwishyura amafaranga 2500 twari buhahishe maze abo bana 5 mbatekera igikoma gusa. Umugabo atashye natinye kubimubwira nawe abona muhaye igikoma kuko nta kazi nari nagira kandi twari muri karitsiye tumazemo iminsi 4 ntawe nzi wankopa. Ambajije impamvu mubwira ko amafaranga nayataye muri WC. Abo bana bacu 2 ndetse na 3 b’uwo mugore bararaga mu cyumba kimwe inzu yarinto. Ku bw’amahirwe, umugabo yumvise umukobwa warimo mukuru wari ufite imyaka 19 abwira musaza we ngo niwe utumye barara ubusa kuko nishyuye izo nyama bareba, maze umugabo wange abimubajije umwana aramubwira ngo namaze. Umugabo yagiye amusanga aho baryamye umwana afata icupa ry’amavuta arimutera mu maso amuca mu maguru yiruka aramubwira ngo wibeshye unkubite kariya kagore kawe nzakabyaza imburagihe (icyo gihe narintwite imfura).

Ubwo bwakeye yigendera nirirwa nifungiranye ntinya ko aka gahungu kankubita. Nyuma ya sasita yaragarutse arabashorera bose bajya gutega kuva ubwo hasigaye haza abe 2 kuko bo ni nk’aho arijye tubana kuko ibiruhuko byose babimara iwange iwabo bajyayo nk’iminsi ine gusa. Icyanzanye kuri uru rubuga ni ukugira ngo mbabwire ibi byose cyane ko ntamuntu nabashije kubiganirira nkaba numva ndemerewe. Umugabo wange ahembwa make ariko niyo musabye 1000 hashira iminsi akakinyishyuza, ntayindi mpamvu rero nuko ari indaya yabigize umwuga kuburyo hari igihe yigeze kwibagirwa telefoni mu rugo bamuhamagaye nditaba ijwi ry’umugore rirambaza ngo iyo tel nyirayo duphana iki?

Namubwiye ko ndi umugore we maze arantuka ambwira ngo ndi indaya kuko uwo nita umugabo wange ari fiance we. Byatumye ndeba muri messages nsanga koko atereta nk’umusore ndetse afite abagore bane yandikira iby’urukundo. Naje guhamagara umwe ndamuneka menya ko amurihira kaminuza, ndamubwira nti ese ko afite inshuti nyinshi uramwizeye? Arambwira ngo bamenyaniye mu kigo gipima SIDA ngo basanga bahuje ikibazo ko bose banduye maze ngo atangira kumurihira kaminuza amubwira ngo narangiza bazakora ubukwe. naje no kumenya ko undi mugore muri abo bane ari umupfakazi wa SIDA uba Nyagatare.

Ibyo byose uko nabimenyaga najyaga kwipimisha ngasanga ndi muzima namusaba ngo tujyane akagenda yiburisha umwanya ariko nabona ndi muzima ngatekereza ko yenda bamubeshyera kuko nabonaga ndi muzima. Ni ubu buzima mbayeho kuva 2003 kugeza ubu ariko ntankubita ndetse no murugo tuba tuganira nk’ababyara abo duturanye baziko ndi umugore wahiriwe n’urushako kuko ntawe nabwira iby’iwange niyo yaba mama. Intimba inshengura rero, nuko mu mwaka ushize aribwo yemeye ko tujyana kwipimisha maze kubw’amahirwe nsanga ndi muzima we koko arwaye. Ikimbabaza ntiyigeze ancira bugufi n’isegonda narimwe ngo yumve ikibi yankoreye. Icyo mushinja gikomeye si ukunca inyuma ariko nibaza impamvu yahoraga ashaka kunyanduza dore ko nasanze dossier y’ubwandu bwe iri kwa muganga kuva 2008 umwaka nabyayemo agakobwa kange gato kandi no mu ntangiriro z’umwaka ushize naripimishije nsanga ndi muzima ndamusohokana Hilltop njya kumushimira musaba ngo azirinde ubusambanyi cyangwa ajye akoresha agakingirizo maze agahigima gusa.

 

Kugeza ubu turabanye kandi ntiyaretse uburaya kandi ngerageza kumubaza niba arijye ubimutera dore ko no mu gikorwa cy’abashanye ntaho mwaye rwose ibyo bavuga bishimisha abagabo ndabifite ariko akambwira ngo yarabiretse bwacya akongera dore ko hari n’ubwo vuba mu cyumweru gishize yaje yambaye ipantalo yonyine ikariso yayitaye mbimubajije arambwira ngo ndashaka urupfu ndaceceka kuko sinifuza gutana nawe.

Muby’ukuri ibyo byose bituma ntajya na rimwe mushotora ngo tugire icyo dukora mu buriri kandi mbere y’uko menya neza ko yanduye najyaga mutanga nkamusoma, nkamupfumbata ariko ubu iyo abyifuje ndemera ariko sinjya na rimwe mubanza. biramubabaza akamwira ngo mfite abagabo kandi rwose sinakora ikosa nk’iryo kubona imana yarandinze sida kandi mu myaka irenga namaze yose dukoreraho sinandure. Gusa Imana ngira nuko mfite akazi gatuma ndihira abo bana be 2 (1 ari muri kaminuza undi 6 segondaire) n’abange bari muri primaire bose nkasha kwizirika umukanda bikavamo byose. Dore ko buri kwezi ngomba kumuha nibura 50 mille.

INAMA MBAGISHA: – NAKORA IKI NGO MUBABARIRE NUBWO ATIGEZE ANSABA IMBABAZI KUKO NUBWO HANZE BABONA TUBANYE NEZA NJYE NARASHIZE PE? – ESE KUMUSOMA BYIMBITSE BYANYANDUZA SIDA? (UBU DUKORESHA AGAKINGIRIZO). – NAKORA IKI NGO AREKE UBURAYA NO GUSESAGURA KUKO RWOSE TWITWA NGO TURASENGA? YEMWE TUBA NO MURI KOLARI NANJYE NDASENGA AKENSHI MBA MPEKESHA IMISARABA YANGE YEZU NYIRIMPUHWE.
Ikindi mbasaba mu mfashe gusengera urugo rwange ntiruzasenyuke kuko iyo ambwiye ngo muca inyuma nkibuka n’uburaya ndetse n’ubugome bwo gushaka kunyanduza numva nafata abana banjye nkagenda cyakora nkongera nkibuka amajoro namaze nsenga ngo Imana izamumpe tubane nkumva ndatuje mo gake. NB: Nanditse ngira ngo mungire inama, ikindi nuko inama nzazisoma kuri uru rubuga kuko ntawambwira ngo tuzahure angire inama kuko inkuru zigenda kandi abimenye naba nsenye burundu. Murakoze. Imana ibahe imigisha.

 

Related posts