Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Manzi Thierry ni urukuta, Gitego izina ni ryo muntu! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate? [AMAFOTO]

Abakinnyi barimo Gitego Arthur ukinira AFC Leopards yo muri Kenya na Manzi Thierry wa Al Ahly Tripoli yo muri Libie bitwaye neza babona intsinzi. Ku rundi ruhande hari abakinnyi nka Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad na Mutsinzi Ange Jimmy batahiriwe n’imikino muri iki cyumweru.

Ni ibikubiye mu nkuru igaruka ku uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu bitwaye muri iki cyumweru, hagendewe ku bihugu babarizwamo n’imigabane bakinaho.

Abakina ku Mugabane wa Afurika 

Gitego Arthur [AFC Leopards, Kenya]

AFC Leopards ya Gitego Arthur yayoboye Shampiyona ya Kenya imaze kunyagira Mathare United 4-0 kuri Stade Dandora Stadium ku Cyumweru taliki 25 Kanama 2024.

Iminota itatu yari ihagije ngo uyu rutahizamu w’Umunyarwanda wakunzwe cyane muri Marines FC abe yafunguye amazamu. Sydney Simale Lokale ku munota wa 79, Omune ku wa 72, na Brian Munyendo bahise ku munota buzuza ibitego 4-0, AFC Leopards itangira Shampiyona ya Kenya iyiyoboye.

Manzi Thierry [Al Ahly Tripoli, Libie]

Ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libie ikinamo myugariro w’Umunyarwanda, Manzi Thierry yakatishije itike y’icyiciro cya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutsinda Uhamiaji yo muri Zanzibar ibitego 3-1.

Uyu mukino Manzi Thierry yawitwayemo neza akina iminota yose nk’uko asanzwe ari umwe mu bagenderwaho muri iyi kipe. Iyi kipe ya Manzi Thierry izakina na Simba SC yo muri Tanzania mu cyiciro gikurikiyeho.

Abakina ku Mugabane w’u Burayi

Mutsinzi Ange Jimmy [Zira FK, Azerbaijan]

Zira FK yo muri Azerbaijan ikinamo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi Mutsinzi Ange yari yagiye muri Cyprès gukina n’ikipe ikomeye cyane ya Omonoia Nikosia, ikaba ikipe yahiriwe cyane kuko ibitse Ibikombe 21 bya Shampiyona y’icyo gihugu.

Nubwo Mutsinzi Ange Jimmy na migenzi we Ruan bari barabaye ubwugarizi bw’urukura, umukino warangiye FK inyagiwe ibitego 6-0 na Omonoia.

Ni ibitego bya Khammas ku munota wa 13, Semedo ku munota wa 34 [kuri penaliti], kuwa 70, Stępiński ku munota wa 45+1 no ku wa 54 ndetse na Ewandro ku munota wa 60, biba 6-0.

Uretse uyu mukino wa Omonoia Mutsinzi Ange yakinnye iminota yose, biteganyijwe ko Zira FK izakira Omonia FC mu mukino wo kwishyura kuwa Kane w’icyumweru gitaha. Ubwo bivuze ko isabwa kuyitsinda nibura ibitego biri hejuru ya 7-0.

Bizimana Djihad [FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ukraine]

Bizimana Djihad na FC Kryvbas Kryvyi Rih muri Ukraine bari bakiriye Real Betis Balompie ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne mu mukino wabereye kuri Stade ya Kosice Football Arena.

Ibitego bya Ezequiel Avilla ku munota wa 13 ndetse na Rodri ku munota wa 62 ku mupira yahawe n’ubundi na Ezequiel Avilla, byatanze instinzi ku Banya-Espagne, mu mukino Kapiteni Bizimana Djihad yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Biteganyijwe ko FC Kryvbas Kryvyi Rih izakina umukino wo kwishyura na Real Betis Balompie ku wa Kane w’Icyumweru gitaha taliki ya 29 Kanama 2024 mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere”

Abakina ku Mugabane wa Amerika

Kwizera Jojea [Rhode Island FC, USA]

Ikipe ya Rhode Island FC ikinamo Umunyarwanda, Kwizera Jojea ku kibuga cya Segra Field, yahanganyirije na Loudoun United FC 0-0 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatandatu taliki 24 Kanama 2024.

Muri uyu mukino iyi kipe yashyiriyeho agahigo ko kumara imikino 7 itinjijwe igitego mu mwaka w’imikino, harimo n’imikino 2 muri 3 iheruka, Kwizera Jojea yabanje mu kibuga ndetse yitwara neza, ndetse yagombye kuba yaratsinze igitego mbere y’uko igice cya mbere gishyirwaho akadomo nk’aho yahererekanyije neza na mugenzi we Doyle ariko bakananirwa n’igikorwa cya nyuma.

Rhode Island izongera kugaruka mu kibuga ku wa Gatandatu taliki 31 Kanama 2024, aho izaba itana mu mitwe na Birmingham Legion FC kuri Stade Beirne Stadium.

Nshuti Innocent [One Knoxville Sporting Club, USA]

Iyi kipe ya One Knoxville Sporting Club na yo ikina Shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanganyije na Spokane Velocity igitego 1-1.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ntabwo yagaragaje muri 11 babanje mu kibuga, yewe no ku ntebe y’abasimbura.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 24, izagaruka mu kibuga taliki 01 Kanama 2024 bakina na South Georgia Tormenta mu irushanwa rya USL Jägermeister Cup.

Abakina ku Mugabane wa Asie 

Mitima Isaac [Al-Zulfi, Arabie Saoudite]

Ikipe ya Shampiyona y’Ikiciro gikurikira icya Saudi Pro League gikinamo abarimo Cristiano Ronaldo, ikipe ye ya Al-Zulfi SC yaguye miswi 0-0 na Al Arabi mu mukino we wa mbere.

Mitima Isaac wari umaze igihe akinira Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Sofapaka, yatangiye shampiyona muri Arabie Saoudite akaba yaranagaragaye mu kibuga.

Gitego Arthur yafashije AFC Leopards kuyobora Shampiyona ya Kenya!
Manzi Thierry ahagaze neza mu bwugarizi bwa Al Ahly Tripoli
Ikipe ya Kwizera Jojea [N⁰ 17], Rhode Island imaze kwandika imikino 7 itinjizwa igitego!
Thierry Manzi uzahura na Simba SC mu Mikino Nyafurika!
Mitima Isaac yatangiye Shampiyona muri Arabie Saoudite!
Abasore ba Betis ntibahaye Bizimama Djihad ubwinyagamburiro mu kibuga hagati!

Related posts