Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Manzi Thierry biranze agarutse i Kigali nyuma yo gusezerarwa na FAR Rabat.

Myugariro w’umunyarwanda ukina mu mutima w’ubwugarizi, Manzi Thierry ari mu bakinnyi basezeweho n’ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 ni bwo Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe ya Dila Gori muri Georgia asinyira FAR Rabat yo muri Maroc amezi 6.

Nyuma yo gusoza aya masezerano, ntabwo FAR Rabat yashimye umusaruro we ku buryo yamwongera andi, ikaba yahisemo kumurekura ngo agende.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, FAR Rabat yasezeye ku bakinnyi 8 batazakomezanya n’iyi kipe bakaba barimo na myugariro w’umunyarwanda, Manzi Thierry.

Mubyuuri uyu mukinnyi mu munsi ishize ni bwo byavuzwe ko ashobora kujya muri Tanzania mu ikipe ya Yanga na bwo ntibyakunze, ni mu gihe byanavuzwe ko ashobora kugaruka muri APR FC.

Nkuko twabivuze haruguru amakuru ahari avuga ko mugihe uyu mukinnyi yaba abuze ikipe imusinyisha mu minis itarenze ine arahita agaruka mu ikipe ya APR FC yanahozemo.

Related posts