Manishimwe Djabel usanzwe ari Captain w’ikipe ya APR FC kurubu ari mumazi abira ndetse kuburyo bituma yicuza byinshi yakoreye ikipe yamureze ikamutora isonga FC yamwirukanye ariko nyamara iyikipe akaza kuyigambanira maze akajya muri APR FC. uyumusore waranzwe nibihe bidasamaje muri iyikipe ye, kurubu akagozi kageze ubwo gacika yemwe n’umutoza yemeza ko uyumusore ariwe utsindisha iyikipe ndetse anatangaza ko mubigaraga usibye kuba atsindisha ikipe ngo mubyukuri ntakintu nakimwe amaze muri APR FC.
Ibintu nkibi byazamuye umwuka mubi cyane muri iyikipe y’ingabo z’igihugu ndetse bikaba ari ubwambere bibaye muri iyikipe ariko nkuko byagiye bigarukwaho nibitangaza makuru bitandukanye, uyumwuka mubi ukaba uri guturuka kumusaruro mubi iyikipe iri kugenda ibona. Mukiganiro Manishimwe Djabel yagiranye na Radio 1 yatangaje ko bidahagaze neza mu ikipe ariko yemeza ko kuba umutoza adil yamushyiraho icyaha cyo gutsindisha ikipe ngo ni ukumwangisha abafana kandi mubyumukuri ngo iyo umuntu mwasangiye ibyiza muba mugomba no guhama hamwe no mugihe cy’ibibi mugasangira ibyo bibi. ngo mugihe ibyo utabishoboye uba utari umugabo.
Biravugwa ko ibi bishobora gukurikirwa n’ibihano bikomeye ndetse hakaba habamo kwirukanwa kwa benshi mubakinnyi yemwe hakaba hanazamo kuba hahagarikwa umutoza Adil ngo kugirango habe haboneka undi musaruro utandukanye nuwo uyumugabo yabashije kugeza ku ikipe ya APR FC cyane ko uyumugabo yabashije kumara imikino igera kuri 50 yose adatsindwa ndetse akaba ariwe wambere wabikoze muri iyikipe.